Amakuru

Musanze:Umugabo yagushijwe n’ibyuma byo muri GYM ahasiga ubuzima

Mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri ‘Gym’ iherereye mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze,izwi nko Kwa Mujomba habereye impanuka y’umugabo wagushijwe n’icyuma yakoreragaho imyitozo yo kwirukanka, bituma yitaba Imana.

Uyu mugabo witwa Ndamiyabo w’imyaka 41, yazize impanuka yakoreye ku gikoresho bifashisha gukora imyitozo ngororamubiri yo kwiruka kubera umuvuduko cyari kiriho, yikubita hasi.

Amakuru yemeza ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku ya 05 Mutarama 2022 muri iyi nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri izwi nka Up Tow Gym iri mu nyubako igeretse iherereye mu wa Musanze rwagati.

Ay makuru yemejwe na Polisi y’u Rwanda ko uyu mugabo yikubise hasi ubwo yakoreraga imyitozo yo kwiruka kuri iyo mashini bagahita bamujyana ku ivuriro riri hafi y’iyi nzu.

Umuvuzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga yavuze ko nubwo uyu mugabo bamujyanye kwa muganga ariko bamugejejeyo yamaze gushiramo umwuka.

SP Alex Ndayisenga yagize ati “Yikubise hasi biturutse ku muvuduko mwinshi yari ifite, kuko wari ku gipimo cya gatatu.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yaboneyeho kugira inama abasanzwe bakoresha imyitozo ngororamubiri muri za Gym kujya basobanurira abantu bahaje ari bashya kugira ngo hatagira ukora impanuka nk’izi.

Nyakwigendera yari asanzwe ayobora abakerarugendo(Guide touristique)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger