AmakuruUbukungu

Musanze:Havumbuwe imari ikomeye yari imaze imyaka irenga 40 itabye mu butaka(Amafoto)

Mu butaka bwo mu karere ka Musanze,mu Murenge wa Muhoza, mu mujyi hagati ahagiye kubakwa umuturirwa, havumbiwe Ibigega by’ibikomoka kuri petelori aho byari bitabye bikekwa ko bimazemo imyaka irenga 40.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022,nibwo ibi bigega byabonetse mu mujyi wa Musanze mu Murenge wa Muhoza muri aka Karere ka Musanze.

Byabonetse ahari kubakwa inyubako mu bikorwa byo gusiza ikibanza cy’ahubakwa iyi nzu, bigatungura benshi, bavuze ko ari imari.

Ikibanza cyabonetsemo ibi bigega, gisanzwe ari icya Musenyeri Emmanuel Kolini Mbona wigeza kuba Umuyobozi w’Itorero rya EAR.

Bamwe mu baturage bamaze igihe batuye muri uyu mujyi wa Musanze, bavuga ko ahabonetse ibi bigeha higeze kuba station y’ibikomoka kuri peteroli hagati y’umwaka w’ 1960 n’ 1970.

Umuturage wageze muri uyu Mujyi wa Musanze, yavuze ko batunguwe n’iyi mari babonye imaze igihe kingana gutya itabye mu butaka.

Avuga ko abaje gutura muri uyu mujyi basanze ushashe neza utaragera ku iterambere umaze kugera muri iki gihe.

Ati “Ntabwo twari tuzi ko izi mari zirimo. Nubwo bavuga ngo nta lisansi irimo, nta muntu numwe wabishimangira ko nta lisansi cyangwa ikindi kirimo.”

Uyu muturage avuga kandi ko hari imodoka yazanywe ngo itware ibi bigega ariko ikabinanirwa, agasaba ko inzego bwite za Leta ari zo ziza gukurikirana iby’ibi bigega bo babona ko ari imari.

Ati “Twe byadutangaje turavuga tuti ‘ni gute twaturana n’ubutunzi nk’ubu tutazi igihe bwagereyemo, dusanga hari igihe twaba dufite ubutunzi tutabizi.”

Umwe mu bari kubaka kuri iyi nyubako uri mu babonye ibi bigega, yavuze ko basanze ntakintu kirimo imbere kuko bimaze igihe kinini mu butaka.

Abaturage bavuze ko ibi bigega ari imari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger