AmakuruPolitiki

Musanze:Ababana batarasezeranye bashyizwe ku isonga ry’abateza umutekano muke

Mu nteko yahuje ubuyobozi n’abaturage kuwa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2023, yabereye mu murenge wa Kinigi, mu Kagari ka Kaguhu, abaturage n’abayobozi bahanye ibitekerezo ku ruhare rwa buri ruhande mu gukemura ibibazo no gusigasira ibyagezweho.

Muri iyi nteko y’abaturage yahuriyemo by’umwihariko ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ingabo, ibigo bitandukanye ndetse n’abo mu nzego z’ibanze,hashyizwe ku mucaca ibibazo bitandukanye byananiranye mu miryango birakemurwa ibindi bishyirwa mu maboko y’ababishinzwe.

Mu byaganiriweho cyane hibanzwe ku isuku, umutekano n’iterambere rya buri wese n’uko byagerwaho kubera uruhare rw’umuyobozi n’umuturage.

Nk’uko byagarutsweho n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, hasanzwe kugira ngo Umuturage abashe kugera ku iterambere rirambye ari uko aba afite umutekano usesuye.

Aha hagarutswe ku bibazo by’ingutu biba nyirabayazana mu gukurura amakimbirane n’umwiryane mu miryango, aho imiryango ibana itarasezeranye mu mategeko yashyizwe ku isonga mu guteza umutekano muke.

Bavuze ko iyo babana batarasezeranye aribwo umwe muri bo adatinya guhemukira undi, kumutoteza,kumwubahuka no kumushyiraho gasopo mu ikoreshwa ry’umutungo kuko baba babana bidafite gahunda.

Muri iyi nteko y’abaturage hakemuriwemo ibibazo bitandukanye

Bamwe mu baturage bemeye badashidikanya ko iki kibazo ariyo ntandaro ikomeye y’umutekano muke mu miryango, mu baturanyi no kudindiza Urwego rw’ubukungu rwakabashije kugerwaho.

Uwitwa Nyiransabimana Pascasia Yagize ati’:” Nibyo koko imiryango ibana itarasezeranye niyo ntandaro y’umutekano muke, umukobwa araza akabana n’umusore ariko muri bose ntawe Uba yizeye undi, umugabo anyarukira muri santere yakwibonera ikindi cyuki akajugunya uwo babanaga,wawundi nawe yabibona ntabyumve bagahora ari ngaho jugujugu…,iyo wasezetanye n’uwo mubana,bigufasha gufunga feri mu bintu byinshi kuko uba uzi ko hari inshingano wiyemeje, iyo ugiye mu mabi uba uzi ko hari uwo ugiye guhemukira, kudasezerana rero n’ibyo bihoza induru ku musozi”.

Harerimana Bosco nawe yagaragaje ko ariko abyumva ati'” Umuntu iyo yiyemje gusezerana aba yabanje gufata ingamba zo gucika kuri byinshi niyo mpamvu gusezerana ari intandaro nziza y’umutekano, ntiwakubita uwo mwashakanye, ntimwapfa imitungo kandi muyihuriyeho, mbese ibyigenge by’abagabo n’abagore bihari n’ibibanye mu buryo buri aho gusa, umwe abaho akwepa undi ukabona ko nta cyerekezo…”.

Abaturage bahawe urubuga rwo kugaragaza ibitagenda neza

Aba babyeyi bavuze ko bibaye ngombwa n’inkwano zavaho ariko bakumva abana babo bashingiye, babanye neza mu mahoro.

Tuyisenge Speciose Yagize ati’:”Erega nizo nkwano bavuga ngo ni ishimwe zavaho ariko abana bacu tukabafasha gusezerana bakabana mu maboho, byamara iki ko bagutura Miliyoni ariko umwana agahora yahukana? Yego n’abasezeranye barashwana ariko bapfa ikintu kizima,,ntabwo ari kimwe nk’ababana basa n’abiyiba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, mu butumwa yatanze yavuze ko isuku,umutekano ari ibintu bijyana bikageza Umuturage ku iterambere,yibukije abagore ko ari ba mutima w’urugo bagomba kwita ku nshingano zabo, yabwiye abagabo ko nabo ari Umutwe w’urugo bakwiye gufatanya n’umutima wa rwo kwiyubaka.

Yagize ati’:” Umuryango ufite isuku,umutekano sinzi icyawubuza kwiyubaka, Umugore amenye ko ari mutima w’urugo yite ku nshingano ze, umugabo nawe abe Umutwe w’urugo afashe umutima gukora neza, ibi mubigezeho ntacyahungabanya iterambere ryacu, duharanire kugira isuku ku mibiri yacu,Aho tuba n’aho dukorera, dufatanye kwicungira umutekano hagati yacu, twige no kwikemurira ibibazo mbere y’uko bijya mu nzego z’ubuyobozi, ibi nitubigeraho nta kizakoma mu nkokora Ibyo twifuza kugeraho”.

Uyu muyobozi nawe yunze mu byavuzwe n’abaturage ahamya ko imiryango igiye kubana nishyira ku ruhembe kubanza gusezerana bizaba umuti w’ibibazo by’umutekano muke ukunze kuyigaragaramo bya hato na hato.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu kurwanya umutekano muke

Ati’:”Nta kindi cyadufasha gucunga umutekano mu miryango yacu,uretse kwishamo igisubizo cyo gusezerana mbere yo kubana,ibi bizatuma amakimbirane aterwa no gucana inyuma, gutererana urugo no gufata nabi uwo mwashakanye bikemuka kuko buri wese aba yabigize inshingano ze”.

Muri iyi nteko y’abaturage hakemuriwemo ibibazo by’abaturage bitandukanye, abaturage bagaragaza ko nabo ubwabo bagiye gufata umwanzuro wo kuzajya bishakamo ibisubizo,kwicungira umutekano no gukumira icyaha kitaraba.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zahuje ibiganiro n’abaturage mu gushakisha umuti w’ibibazo bitandukanye

Ubuyobozi bwasabye abaturage kurandura ikibazo cy’ababana batarasezeranye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger