AmakuruPolitiki

Musanze: Urukiko rwagize umwere umuganga washinjwaga gusambanya umwana akanamwica

Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwagize umwere umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu, washinjwaga gusambanya umwana w’imyaka 17 witwa IRADUKUNDA Emelance nyuma akanamwica.

Ni nyuma y’ubujurire mu rubanza rwaburanishijwe kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023, Aho uyu muganga yaburanye yisobanura ahakana ibyaha byose yashinjwaga birimo gusambanya umwana,gushaka gukuriramo undi inda ndetse n’icyaha cyo kwica.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ahagana ku isaha y’isaa kumi n’iminota icumi nibwo umucamanza mukuru yasomye imyanzuro y’uru rubanza rw’ubujurire yanzura ko impamvu zatanzwe na MANIRIHO jean de Dieu basanze zifite ishingiro.

Urukiko rwanzuye ko uyu muganga adahamwa n’ibi byaha yashinjwaga ruhita runemeza ko ahita afungurwa.

Ibyabanje mu rubanza rwo kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023

Ku cyaha cyo kwica, uyu muganga yagizweho umwere hashingiwe ko nta bimenyetso bifatika bigaragazwa ndetse na nyiri kete ushinjwa akaba yakomeje kuburana akomeza guhakana.

Mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze Kuwa 28 Nyakanga 2022, Maniriho Jean de Dieu yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, naho ku cyaha cyo gukuriramo undi inda no kumwica abigirwaho umwere.

Maniriho wari wahamijwe icyaha cyo gusambanya Iradukunda Emelance yajuririye icyo cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ndetse n’Ubushinjacyaha bujuririra icyaha cyo kwica yari yari yagizweho umwere.

Kuwa 02 Gicurasi 2023, Urukiko rwabajije Maniriho ishingiro ry’ubujurire bwe ku gihano yari yahawe ku cyaha cyo gusambanya umwana, asobanura ko rutari kwemeza ko Iradukunda Emelance afite imyaka 17 kuko uwo mukobwa atigeze yandikwa mu bitabo by’irangamimerere, bityo inyandiko y’amavuko yatanzwe n’ivuriro yavukiyemo ndetse n’iyatanzwe n’Umurenge yavukiyemo bitashingirwaho.

Aha Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko ibyo Maniriho n’abamwunganiraga babiri bavuga bidakwiye guhabwa agaciro n’Urukiko kuko babivuga mu magambo gusa nta bindi bimenyetso bikwiye kuba bivuguruza ibyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko ubwo Maniriho yabazwaga mu Bugenzacyaha ubwe yiyemereye ko yasambanyije Iradukunda aribyo yaje guhakana nyuma.

Maniriho yisobanuye kuri iyi ngingo ko kuba yaremereye Ubugenzacyaha ko yasambanyije Iradukunda ndetse akaza no kumufasha gukuramo inda yabitewe n’itotezwa n’iyica rubozo yakorerwaga n’abamufashe, bamuhatira kubyemera kugira ngo arengere ubuzima bwe bwari mu kaga.

Iyi ngingo yongeye kuvugwaho n’Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko rutakwemera ibyo Maniriho avuga kuko iyo aza kuba yarakorewe iryo yica rubozo yari kubigaragariza Urukiko rwamuhamije icyaha, yerekana ibimenyetso ndetse ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu ahatirwa kwemera icyaha atakoze n’urwego urwo arirwo rwose.

Ku bujurire bw’Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko ko Maniriho yahanirwa icyaha cyo kwica, bwagaragaje ko Maniriho agifatwa, inzego zibifitiye ububasha zagiye gusaka iwe hakaboneka umukeka uriho amaraso, inyundo bikekwa ko nayo yayifashishije mu kwica Iradukunda n’umushipiri usa neza n’uwari uziritse umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga kandi ko ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha yabyiyemereye.

Aha niho Ubushinjacyaha bwashingiye busaba Urukiko ko rwaha agaciro ubwo bujurire bugahanisha Maniriho igihano yari yasabiwe na mbere cyo gufungwa burundu.

Maniriho Jean de Dieu ahawe umwanya ngo yisobanure ku cyaha cy’ubwicanyi nacyo yagihakanye avuga ko nta bimenyetso bifatika bimushinja, ngo kuko amaraso ye yasanzwe ku mukeka ni imyuna yavuye, naho inyundo bivugwa ko yasanzwe iwe ari iyo yari asanganywe yifashishaga afunga ibitanda ngo kuko yarikumwe n’ibindi bikoresho birimo: Amapata, imisumari n’ibindi.

Kuri mushipiri nawo wasanzwe iwe wasaga mahwi n’uwari uziritse umurambo wa Iradukunda, Maniriho yireguye avuga ko imushipiri kuba zisa nta gitangaza kirimo kuko uwo yawuguze agiye kuwuzirikisha matelas yari afite i we bityo udakwiye gusanishwa n’uwari uziritse umurambo wa Nyakwigendera, asaba Urukiko ko rwamugira umwere.

Aha yagaragaje ko nta kidasanzwe kubona imishipiri Isa kuko abayikora n’abayicuruza bakiyifite Kandi Isa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko iburanishwa ripfundikirwa, urubanza rukazasomwa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 saa cyenda z’amanwa ariko rukaba rwasomwe harenzeho Isaaha n’iminota icumi.

Nyuma y’ibimenyetso byaranze ku mpande zombi, Urukiko rwasanze kwitegura Kwa MANIRIHO gufite ishingiro, aba umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

Kuwa 9 Ugushyingo 2020, nibwo uyu muganga yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda n’icyaha cyo kwica byavugwaga ko yakoreye Iradukunda Emelance w’imyaka 17.

Kuwa 28 Nyakanga 2022, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwari rwahamije Muganga Maniriho Jean de Dieu wari ufungiwe muri Gereza ya Musanze icyaha cyo gusambanya umwana, rutegeka ko afungwa imyaka 25.

Kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, MANIRIHO jean de Dieu yagizwe umwere ndetse Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ruhita rutegeka ko ahita arekurwa.

Inkuru yabanje

Umuganga ushinjwa gusambanya no kwica umwana yigurukije ibyo yiyemereye imbere y’ubushinjacyaha

Twitter
WhatsApp
FbMessenger