AmakuruPolitikiUbuzima

Musanze: Umuturage ari kuborera mu buriri kubera uburangare bw’abakagombye kumwitaho(Amafoto)

Umuturage utuye mu Kare ka Musanze, umurenge wa Busogo, Akagari ka Gisesero,Umudugusu wa Jabiro aratakambira Leta ko yamugoboka ikamufasha ku kibazo cy’uburwayi bw’amayobera afite ubu bukaba bumuhejeje mu buriri kubera kubura ibihumbi 120Frws(120 000) ngo avurwe.

Amakuru avuga ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Ndayambaje yigeze kugwa agakomereka munsi y’ijisho ariko akaza kwivuza akoresheje imiti yo muri pharmacie(Farimase) igisebe kigakira.

Nyuma y’imyaka isatira itatu yatangiye kuribwa mu menyo, atangira kuyivuza,nyuma biza kuzamuka bisatira muri ya nkovu aho yatangiye kumurya cyane, biza kuzamuka avuga ko byavuye ku menyo akaba yakubitiyeho akaribwa amaso.

Ndayambaje yakomeje kwivuza amaso,nyuma yaho ya nkovu nayo itangira kubyimba ajya kwivuza ku kigonderabuzima cya Gataraga cyaje kumuha urupaouro rwo kumwerekeza kwivuza mu bitari bya Ruhengeri.

Ibitaro bya Ruhengeri byameoherrje kwivuza I Butaro, nabo bamwohereza muri CHUK I Kigali,nabyo bimwohereza mu bitari byitiriwe umwami Faisal, ariko aho hose ntabuvuzi yahawe kuko bamusabaga kubanza gukoresha ibizaminiby’indwara afite.

Ntawangake ni muramukazi wa Ndayambaje urwaye akaba ari nawe umurwaje, yabwiye Teradignews rw ko ubwo uyu musore yatangiraga kurwara,bagerageje kumuvuza ariko ntihagire icyo bitanga kuko Kugeza magingo aya aribwo agenda arushaho kuremba.

Muramukazi we niwe umurwaje

Yagize ati'” Kera yigeze kugwa ariguza muri Farumase igisebe kirakira, gusa hariya mubona habaye kuriya niho hari inkovu ariko birikurushaho kuba bibi cyane, byarabyimbye bipfuka ijisho dufite ubwoba y’uko hazavamo kanseri cyangwa se ijisho rikabora”.

Yakomeje avuga ko kumuvuza bibagoye cyane kuko nta bushobozi bafite bitewe nuko amafaranga yabashiranye aribwo bageze ahakomeye cyane.

Ati'” ubu nukumureba aryamye arikubabara gusa kuko ntakindi twakora amafaranga yaradushiranye, ubu mureba n’ibihumbi 120Frws badusabye kugira ngo ahabwe igisubizo cy’ibizamini abashe kuvurwa twarabibuze ahasigaye nahimana cyangwa se abagwaneza bakatuyamba”.

Umubyeyi wa Ndayambaje batubwiye ko asanzwe aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko uyu muhungu we akaba ari mu cyakabiri, ibi nabyo abamurwaje bavuze ko bibananiza mu kumuvuza kuko nta bushobozi na bike ubu afite dore ko yafashwe n’ubu burwayi yari asanzwe akora akazi k’ubushumba.

Somaho Anne Marie Kavange umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Busogo yatubwiye ko amaze iminsi mike aribwo amenye iki kibazo cy’uyu muturage.

Yashinje umuryango we kumurangarana no kudatangira amakuru ku gihe kuko babigaragaje ari uko bamaze kunanirwa kandi umurwayi we arikurushaho kumererwa nabi cyane.

Anne Marie yavuze ko akimara kumenya iki kibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo bwahise bwandikira Akarere ka Musanze bukamenyesha iki kibazo bakaba bategereje igisubizo kandi bakomeje kubikurikirana kugira ngo bikorwe vuba na bwangu.

Yasoje avuga ko yizeye neza ko mu gihe gito, Ndayambaje araba yatangiye kuvurwa nga kuko no kuba yarakerewe ari uburangare bw’abamurwaje ndetse n’abaturanyi babo bari basanzwe bazi ikibazo cye ariko ntihagire icyo babikoraho.

Yabanje kubabaga biturutse mu menyo birangira bifashe no mu maso
Inkovu yariri ku ijisho yarabyimbye igeza naho iturika ataravurwa
Amaze amezi 6 ategereje ko yabona ibihumbi 120(120000) Frws akabona ubwavurwa

📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger