AmakuruPolitiki

Musanze-Rwaza:Biyandikishije kuzafata shisha kibondo amaso ahera mu kirere

Bamwe mu babyeyi batuye mu Karere ka Musanze,umurenge wa Rwaza,Akagari ka Nturo bavuga ko gahunda ya shisha kibondo ntayo bazi kuko batayihabwa bakaba batazi aho bipfira ngo nabo iyi nyunganire mirire ibagereho.

Aba babyeyi bavuga ko hashize igihe kirekire hasohotse amakuru avuga ko bazafata iyi nyunganiramirire ndetse banasabwa kujya kwiyandikisha ku kigonderabuzima cya Nyakinama kugira ngo bazayihabwe ariko byabaye akawamugani ngo “Tegereza yahuye na Heba”.

Nyirahabumugisha Leocadia wo mu mudugudu wa Rugogwe, avuga ko bagiye kwiyandikisha atwite inda y’amezi 2 ubu ikaba yararinze kuvuka,umwana akaba agize amezi atatu amaso akiri yayandi .

Yagize ati'”Badusabye ko tujya kwiyandikisha ngo tuzafate inyunganiramirire(shishakibondo) ntwite inda y’amezi abiri,narinze kubyara,ubu umwana ari hafi kuzuza amezi atatu,ntayo turabona,twarategereje twarahebye”.

Solange Mukamwizawase we yabwiye Teradignews.rw ko ababyeyi benshi bamaze kurambirwa bagasa n’abakuye umutima wo kuzayifata kuko babona nta gisubizo gihari bitewe n’igihe gishize bumva ahandi bayihabwa ariko bo ntibagereho.

Yakomeje avuga ko iki kibazo cyo kudahabwa iyi nyunganiramirire gisa naho Kiri mu Murenge wa Rwaza wose kikaba kirigushyira ubuzima bw’abana babo mu manegeka,kuko ababyeyi bayemerewe bose amarira barira ni amwe,intero ni imwe n’inyikirizo bikaba uko.

Ati’:”Ababyeyi benshi twemerewe gufata shishakibondo twariyakiriye,twararambiwe mbese amaso yacu yaheze mu rungabangabo nta gisubizo gihari, kurwanya igwingira ry’abana bacu birikuba ihurizo, cyakoze ni hafi umurenge wa Rwaza wose,mba mbona twese turira kimwe”.

Shisha kibondo bamwe bavuga ko yabaye amateka kuri bo

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kagari ka Nturo Madame Mukakanane Esperance, yavuze ko Shishakibondo ihabwa abana bavuka ku babyeyi bari mu cyiciro cya mbere Kandi bari mu mirire mibi,bakaba ntabo bafite muri aka Kagari.

Yakomeje avuga ko abana baboneka bari mu mirire mibi,batabarizwa mu cyiciro cya mbere Kandi bo ntibemerewe kuyihabwa kuko ngo itangirwa ku mabwiriza.

Yagize ati’:” Imitangire ya shishakibondo igira amabwiriza,ihabwa abana bari mu cyiciro cya mbere kandi bari mu mirire mibi,twe rero ntabo dufite,n’ababoneka ko bari mu mirire mibi ,nti bari mu cyiciro cya mbere,Kugeza ubu abana tuzi dufite bari mu muhondo ni babiri bavutse ari impanga babyarwa n’umubyeyi utishoboye (umukobwa wabyariye i wabo) kandi nabo nti bari mu cyiciro cya mbere niko kutayihabwa rero”.

Uyu muyobozi abajijwe n’umunyamakuru niba ababyeyi bagaragaje ko bari mu cyiciro cya mbere kandi bakaba badahabwa shishakibondo baba babeshye, yabihamije yivuye inyuma ati'”Bababeshye icyo kibazo nta nubwo nkizi,nibwo nacyumvaho”.

N’ubwo uyu muyobozi atera utwatsi ibyatangajwe n’aba babyeyi,bo bavuga ko bagize amahirwe bakabona iyi nyunganiramirire byabafasha kujyana neza na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya igwingira ry’abana,bagategura Umunyarwanda mwiza w’ejo hazaza uzira kugwingira.

Ababyeyi bavuga ko shisha kibondo ari ingirakamaro ku bana babo mu kubarinda kugwingira

Mu bushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi ku izina rya Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bwa 2019-2020 bwerekanye ko mu Ntara y’Amajyaruguru igwingira ry’abana rigeze kuri 41% rivuye kuri 39% muri 2014-2015 ku izamuka rya 2% mu gihe mu zindi Ntara ho iyi mibare yari yamanutse.

Akarere ka Musanze niko kaza ku isonga mu kugira abana bagwingiye kuko bavuye kuri 37.8% muri 2015 bakagera kuri 45.4% muri 2020, Burera yavuye kuri 42.9% igera kuri 41.6%, Gicumbi yavuye kuri 36.6% igera kuri 42.2%, Gakenke yavuye kuri 46% igera kuri 39.3% mu gihe Rulindo yavuye kuri 33.8% igera kuri 29.7% .

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko muri rusange mu gihugu igwingira ry’abana riri kuri 33% rivuye kuri 38% bivuze ko habayeho igabanyuka rya 5%, bihabanye cyane n’uko mu Ntara y’Amajyaruguru byari bimeze kuko ho mu Turere twa Musanze na Gicumbi ho imibare yazamutse nyamara utwo turere dukungahaye ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo agasaba abaturage gufata ingamba zikomeye mu guhangana nacyo cyane ko urebye ibikenewe ngo kiranduke byose ushobora kubibona muri iyo Ntara.

Yagize ati” Turimo gukorana n’ibigo nderabuzima kugira ngo baturebere ku babyeyi bajya kwipimisha ku batwite uko abana babo bahagaze, dore ko umubyeyi ashobora gutwita umwana akagwingirira mu nda akazavukana icyo kibazo. Turabakangurira no kuturebera ku babyeyi bafite abana bamaze kuvuka, mu gihe bagiye kubakingiza tumenye abafite ikibazo cy’igwingira, kugira ngo dukomeze gufata ingamba zo kubitaho.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger