AmakuruPolitiki

Musanze-Rwaza: Bahagaritse imitima ku bw’ibyangombwa by’ubutaka bwabo batswe n’abubatse urugomero bigahera

Abaturage baguriwe imirima n’abashoramari bubatse urugomero rutanga ingufu z’amashanyarazi rwa Mukungwa ya II, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibyangombwa by’ubutaka bwabo batswe kugira ngo bazahindurirwe ibindi amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba ni abaturage bo mu Karere ka Musanze,umurenge wa Rwaza ,Akagari ka Nturo, umudugudu wa Gakenke ari naho uru rugomero ruherereye.

Bavuga ko kuva uru rugomero rwatangira kubakwa ahagana muri 2018, baguriwe imirima yabo n’abashoramari barwubatse, ariko hakishyurwa ubuso bw’igice kimwe rwanyuzemo aho rutanyuze hagasigara. Uwabaga agurishije yasabwaga gutanga icyangombwa cy’ubutaka cy’umurima wose, yizezwa ko azahabwa igishya kivuguruye havuyemo igice cyamaze kuba icy’urugomero.

Abaturage bavuga ko ibyangombwa byabo byaheze

Kuva Ibyo byangombwa byajyanwa, aba baturage bategereje ibivuguruye baraheba kandi bahamya ko haciyeno igihe kirekire nk’uko babitangarije Teradignews.rw.

Batangimbabazi Clemantine uri mu baturage baguriwe ubutaka Yagize ati’:”Abantu baje gukora urugomero bafataho ku butaka ubundi burasigara, icyo gihe twabahaga ibyangombwa by’ubutaka bwose Kandi badusezeranyaga ko bazabidusubiza vuba ariko twarategereje turaheba”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko iki kibazo cy’ubutaka bwabo bagiye bakibaza cyane mu nteko z’abaturage bakizezwa ubuvugizi ariko ntacyo byatanze kuko imyaka irenga ine yihiritse nta mpinduka baragaragarizwa.

Yagize ati'” Mu nteko z’abaturage twakunze kukibaza,ubuyobozi bukatubwira ko bugiye kudukorera ubuvugizi bakabikemura, ntacyo byatanze kuko imyaka ikomeje guhinduriza nta mpinduka tubonye”.

Nahimana Odette we avuga ko kuva yatanga icyangombwa cy’ubutaka bwe agahabwa Fotokopi (Photocopy) yacyo, akomeje kugira impungenge z’uko yahomba ubutaka bwe mu maherere kuko burya muri iki gihe ufite icyangombwa niwe nyir’ubutaka.

Yagize ati'”Batwaye ibyangombwa byacu bya Original baduha Fotokopi zitagira cumu na kabiri (‘zitagize icyo zivuze), ubu se ibi byadufasha iki? Impungenge nizose ko nabura ubutaka bwanjye kuko igihe gikomeje kwicuma batabidusubiza Kandi banatwigarama kuko ufite icyangombwa niwe Leta yemera nka nyir’ubutaka”.

Bemeza ko bishuriwe ubuso bwaciyemo urugomero ubundi bugasigara

Senthuro Donath avuga ko bafite ubutaka ariko busa naho butariho kuko mu gihe nta byangombwa babufitiye batabwikenuza cyangwa ngo babuheho umwana mo umunani mu gihe ibyangombwa byabo bitarabagarurirwa.

Yagize ati'” Ubu butaka bwacu tubufite tutabufite, ntiwabugurisha ngo ubwikenuze wahuye n’ikibazo, ntiwabuhaho umwana mo umunani kuko nta byangombwa bufite, izi ni impungenge zikomeye dufite kuko buraho gusa, twasabye ubuyobozi butwegereye n’ubw’umurenge kutubariza bukatubwira ko bazabidusubiza ariko aho bigeze turahangayitse”.

Aba baturage icyakora bemeza ko urugomero rwabishyuye ubuso bw’igice rwiafashe, barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kwinjira muri iki kibazo bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo bw’igice kitishyuwe kuko bahangayitse bitewe no kubura igisubizo cy’iki kibazo bahuriyeho.

Umuyobozi wa Karere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko uko iki kibazo giteye atari asanzwe abizi, yiyemeza kubikurikirana vuba kandi mu maguru mashya.

Yagize ati’:”Mubyukuri icyo kibazo ntabwo narinkizi mu bibazo dusanzwe dukurikirana bijyanye naho ingomero zagiye zigira ibibazo ingaruka ku butaka bw’abaturage,icy’urwo rugomero rwa Rwaza nta cyo narimfite,hari Ibyo twari dufite twari turigukurikurana ku bufatanye na REG,ariko icyo nacyo reka tujye kugikurikirana timenye uko giteye,hanyuma abaturage tuzabashakire igisubizo twabanje kumenya ikibazo no kumenya aho izo mpapuro zaba ziherereye uyu munsi wa none”.

Meya yakomeje avuga ko iki kibazo agiye kugikurikirana vuba kandi ko bitarenze kuwa 3 w’iki Cyumweru byibuze agomba kuba yamaze kubona igisubizo no kumenya aho iyo dosiye yaba igeze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger