AmakuruPolitikiUbukungu

Musanze: Insinga z’amashanyarazi zirigukondakonda mu mirima y’abaturage ziteje inkeke

Insiga z’umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi ziteje inkeke abaturage nyuma y’igihe kingana n’umwaka urenga amapoto zifasheho yaraguye ubu zikaba zikondakonda mu mirima y’abaturage aho zicamo umuriro zirambitse hasi ku butaka.

Aha ni mu Karere ka Musanze,mu murenge wa Cyuve,mu Kagari ka Bukinanyana ni mu mudugudu wa Mwidagaduro aho abahatuye bagaragaza impungenge zikomeye kuri izi nsinga bahora bitezeho ko zishobora guteza ibibazo bikomeye igihe zitarasubizwa mu kirere nk’uko byahoze.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo izi nsinga zaguye ubu bakaba bagikomeje gucana, bahora bafite ubwoba bw’impanuka bashobora guterwa nazo kuko umuhanda ziriho ari nyabagendwa Kandi ukaba uri kugeramo ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Tuyisenge Odille akaba ari umwe mu batuye uyu mudugudu waganiriye n’umunyamakuru wa Teradignews.rw yagize ati'” Kuba izi nsinga ziri hasi bitugiraho ingaruka kuko hari ubwo nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tujya kubona tukabona umuriro uragiye ukagaruka nka saa ine z’ijoro, ugasanga gutekera abana bibaye ikibazo, abafite amasomo yo gusubiramo bikabagora, ubwo rero icyo twasaba ni uko badufasha bakabyegura umuriro ukazajya uboneka nk’uko bikwiye, ababishinzwe nibatube hafi badutabare nta zindi ngaruka ziratugeraho”

“Ikindi Kandi uku kugenda k’uyu muriro ni intandaro ikomeye yo guha urwaho abajura bitwikira umwijima bakaza kujujubya no kwanura ibikoresho by’abaturage”.

Dusabimana Bonavanture we avuga ko kuba ziri hasi nta kabuza kuba zateza impanuka ku bahinzi bahinga muri uwo murima, abana bashobora kujya gukina nazo bakaba bahasiga ubuzima.

Yagize ati’:” Iki n’ikibazo kitubongamiye kuko aya mapoto hagiye gushira nk’umwaka aguye, kuko yaguye nko muri Mata mu mwaka ushize wa 2022, amapoto aragwa n’insinga zigwa hasi, tubibwira ubuyobozi bw’akagari ndetse tunabimenyesha inzego zibishinzwe za REG batubwira ko baraza kubikora, baraza baharambika amapoto baragenda icyo gihe imyaka yarihinze mu mirima yareze barayisarura,barongera bahingamo iyi igeze hejuru ntacyo barabikoraho kandi n’andi mapoto ahagaze murabona ko agiye kugwa”.

Yakomeje agira ati'” Kuba ziri hasi rero dufite impungenge kuko hari igihe n’abasambo baza bakazikata bakazijyana cyangwa se n’abana bakazikinisha kuko ziri hasi umuriro ukabafata kuko batazi Ibyo aribyo bakaba bahasiga ubuzima, abahinzi nabo bashobora kuzikoraha bariguhinga umuriro ukabafata,ikindi hano haca ibimodoka binini bya HOWO, nabyo bishobora kuzazica tukaba mu icuraburindi”.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage (REG) Munyanziza Jasson, avuga ko iki kibazo bagiye kugisuzuma bakareba ko cyakemuka vuba, Kandi ko kuba bakimenye ubu kitakiri ikibazo bitewe n’uko aho bumvise ikibazo nk’iki bihutira kugikemura vuba.

Yagize ati:”Tugiye gukurikirana uko icyo kibazo cyakemuka vuba, ubu kuva mukitumenyesheje ntabwo kikiri ikibazo kuko aho twumvise amakuru nk’ayo twihutira kubikemura kugira ngo bidateza ibibazo, abahatuye turabizeza ko birakemuka neza kuko ubu n’amapoto nk’uko mwabibonye yamaze kuhagezwa “.

Usibye kuba izi nsinga zirambuye mu mirima iteyeno amasaka y’abaturage,ibiti bizifashe hepfo abaturage bavuga ko aribo ubwabo birwanyeho bagashaka uko bazizirika ku miraba y’inturusu ziteye kugira ngo bitazizunguza bikagwa hasi byose, bakabura umuriro.

Ahari iki kibazo cy’izi nsinga ni ahitegeye irembo ry’akagari ka Bukinanyana,ibi nabyo bikaba bishyira aba baturage mu rujijo niba igihe zimaze zirambitse mu mirima yabo ubuyobozi butarahacaga ngo bubibone byibuze ngo bube bwabafasha mu kubakorera ubuvugizi bw’iki kibazo kimaze umwaka urenga kibayeho.

Izi nsinga zirambitse hasi mu myaka y’abaturage
Bavuga ko bafashwa zigasubizwa hejuru kuko isaha n’isaha zateza impanuka itunguranye
Abahaturiye bavuga ko n’abahinzi ubwabo bashobora gufatwa n’umuriro w’amashanyarazi baramutse bazikubiseho isuka
N’ubwo zigaragara ko ziri hasi ariko abaturage baracyabasha gucana
Aya mapoto bavuga ko yahashyizwe bataratangira guhinga none imyaka igeze hejuru ntakirakorwa
Ibindi biti by’amapoto nabyo bifashe Insinga biri hafi kugwa
Zimwe mu nsinga zihambiriye ku biti by’inturusu biteye
Abaturage bavuga ko babonye zirikwerera cyane bagahitamo kuzihambira mu biti kugira ngo batabura umuriro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger