AmakuruPolitiki

Musanze: Ibiraro bitajyanye n’igihe bikomeje kwivugana abaturage

Mu ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2022, Umuturage yahitanywe n’ikiraro kitajyanye n’igihe, nyuma y’igihe bari bamaze bataka basaba kubakirwa no gusanirwa ibiraro byacitse.

Iki kiraro gihuza umudugudu wa Ruvumu Akagari ka Cyabagarura,umurenge wa Musanze na Bucuzi,Akagari ka Kabeza,umurenge wa Cyuve.

Ni ikiraro kiri ku mugezi wa Rwebeya, mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, kikaba kimwe mu byo abaturage bahoraga basaba ko giteje inkeke.

Iki kiraro kizwiho byibuze guhitana umuntu buri mwaka, muri uyu wa 2022 hamaze kugwamo babiri uwaherukaga kugwamo bitaga Kabebe nawe yahasize ubuzima, bamwe bavuga ko hari abagwano bakarokoka ariko abenshi bahasiga ubuzima.

Umuturage wahitanywe n’icyo kiraro ni Ndahimana Callixte bakunze kwita ’Mugoyi’, w’imyaka 38 y’amavuko.

Nyakwigendera yari yarashakanye na Baranyeretse Alphonsine bafitanye abana batanu ndetse na Mukanoheri bari bamaranye imyaka itatu. Ariko bakaba ntamwanya bari bafitanye

Umugore bivugwa ko ari wa kabiri wa Nyakwigendera yaratunze ndetse bari bari kumwe muri iryo joro, witwa Mukanoheli yavuze uko byagenze.

Mukanoheli, umugore wari kumwe na nyakwigendera.

Yagize ati: “Twari dutashe n’ijoro tuvuye gusoma agasururu, arambwira ngo ninambuke, ndakomeza ndagenda ngeze imbere ndamubura, nsanga yiberanguyemo, gusa ashobora kuba yishwe n’agahinda yatewe n’umugore we wa mbere ngo kuko yamwanze.”

Pasiteri Etienne, ni umwe mu babonye urupfu rw’uyu muturage yagize ati: “Iki kiraro kiduteye impungenge zikomeye, urabona ko abana bacu bahanyura bagiye ku ishuri, abandi bahanyura bagiye kuvomana, badufashije bakazadukorera iki kiraro neza cyangwa bakagikuraho.”

Undi muturage witwa Nyirambyirukiye yagize ati: “Ni benshi hano bamaze kugwamo kuko ababarenga bane baguyemo hano, njye abo nzi batahasize ubuzima baravunitse, mbese dutewe impungenge n’iki kiraro. Murabona ko kitubatse neza kandi niharehare cyane, kuba uyu muturage yaguyemo nejo hagwamo undi muntu bitewe n’imiterere yacyo.”

Mu kiganiro giheruka guhuza ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’itangazamakuru tariki ya 22 Ukuboza 202, ikibazo cy’ibiraro ni kimwe mu bibabazo byagarutsweho ko bitameze neza, aho umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yavuze ko bakomeje gushaka ibisubizo kugira ngo abaturage bajye babona uburyo bambukiranya ntampungenge bafite.

Iki kiraro kiri ku mugezi wa Rwebeye unyura hagati y’imirenge, ugahuza imigenderanire hagati ya Musanze, Nyange , kinigi, Muko, Shingiro ndetse na Muhoza.

Iki kiraro abenshi bavuga ko giteje inkeke kubera uburyo kidebadeba
Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi nibo bamukuyemo
Barifuza ko bakubakirwa ikiraro kizima

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger