AmakuruPolitiki

Musanze: Akarere katanze uburenganzira bwo kubaka no kuvugurura umurenge urabigarama

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Burengo mu Kagari ka Gakingo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe bikomeye no kuba bagiye kumara imyaka itanu batemerewe kubaka no kuvugurura inzu zabo kandi batarigeze babarirwa cyangwa ngo bahabwe ingurane y’ibyabo.

Abo baturage bavuga ko kuva mu 2018 bimwe uburenganzira bwo kubaka no kuvugurura inzu zabo ngo zijyane n’igihe, bagasaba Leta kubarenganura bakemererwa kubaka ku miryango mishya iba igiye kurushinga no kuvugurura izubatswe cyangwa bagahabwa ingurane bakimukira ahandi.

Iki kibazo kijya gutangira mu 2018, abo baturage babwirwaga ko aho batuye hazahindurwa ubuhumekero bw’inganda kuko baturanye n’icyanya cy’inganda cya Musanze nacyo kirimo uruganda rumwe rukumbi rukora ngo hakazaterwa ibiti bisukura umwuka uba wangijwe n’imyotsi iva mu nganda.

Siko byagenze kuko aho inganda zagombaga gukorera hangana na hegitari 167 ho harishyuwe ariko mu Mudugudu wa Burengo ho ntihishyurwa ndetse ntibabarirwa n’imitungo yabo abaturage bakomeza kuhatura no kuhakorera indi mirimo isanzwe gusa bimwa uburenganzira bwo kuvugurura no kubaka.

Abaganiriye na Teradignews.rw basaba ko bahabwa uburenganzira bwo kubaka no kuvugurura inzu zabo cyangwa se bakabarirwa bagahabwa ingurane bakimukira aho bemerewe gutura n’ubwo abenshi muri bo bashyira Umurenge wa Shingiro mu majwi yo kuba ariwo utabafasha.

Rugwizangoga Théogène ni umwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu, yagize ati” Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakaduha uburenganzira tukubaka kuko inzu zacu twabuze uko tuzivugurura ngo tujyane n’umuvuduko w’iterambere ry’umujyi kandi nibabona bidakunze batwishyure tujye ahandi tuve mu rungabangabo.”

Nyirimana Léonce nawe yagize ati” Imyaka irenga ine tutemerewe no gucukura umusarane. Byangizeho ingaruka kuko nabuze uko mvugurura inzu yanjye, umuhungu wanjye w’umusore yabuze uko yubaka turacyabana. Turifuza ko umurenge wadukomorera kuko niwo utuzitira kubera ko n’abo Akarere kari kahaye ibyangombwa barabahagaritse inzu ziri aho ziri kwangirika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko hajya gutangizwa icyanya cy’inganda cya Musanze ubwo butaka bw’abaturage bwari bukenewe ariko ko amafaranga yabonetse atabashije kubwishyura hakagurwa ubwari kubakwamo inganda akemeza ko kuri ubu abaturage bafite uburenganzira bwo kubukoresha kandi ko uwagira ikibazo yakwegera Akarere agafashwa.

Yagize ati” Ubwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifatanyije n’Akarere ka Musanze barambagizaga ubutaka bwo kubakaho inganda hari ubutaka bwarambagijwe ariko hakurikijwe ingengo y’imari yari ihari hari ubutaka butishyuwe hari hagitegerejwe amafaranga.”

” Icyo twavuga ni uko abatarishyuwe ni uburenganzira bwabo bwo gukoresha ubwo butaka. Numva uzajya agira case yo gusana cyangwa iyo kubaka ni uburenganzira bwe yajya atugezaho ikibazo hanyuma tukamuha ubufasha kuko ntabwo dufite uburenganzira bwo kuba tutamwishyuye ngo tumubuze no gukoresha ubutaka bwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Nteziryayo Justin ntiyigeze agira icyo atangaza kuri iki kibazo kivugwamo Umurenge abereye umuyobozi kuko inshuro zose twagerageje kumuvugisha ku murongo wa telefoni igendanwa mu minsi itatu yose ishize ndetse n’ubutumwa bugufi yahawe, yatugaragarije ko ahuze cyane.

Umudugudu wa Burengo uri mu gice cyo haruguru y’imihanda wa kaburimbo Musanze Rubavu mu gice cyahariwe inganda cya Musanze nacyo gukoreshwa ku kigereranyo kiri hasi ya 10% kuko muri hegitari 167 zacyo, uruganda rurimo ruri kuri hegitari ziri munsi ya 8 gusa.

Imwe mu nzu zahagaritswe zatangiye kubakwa

Yanditswe na Bazatsinda Jean Claude

Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger