AmakuruPolitiki

Musanze: Abaturage bararaga bicwa n’imbeho baravuga imyato umuryango RPF Inkotanyi wayibagobotoye

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’ingabo z’igihugu, kaminuza ya INES Ruhengeri ndetse n’umuryango RPF Inkotanyi, bahuriye mu gikorwa cy’intashyikuirwa cyo kubakira abaturage batagiraga aho begeka umusaya.

Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye, cyakozwe mu muhanda rusange usoza ukwezi ku Ugushyingo wahuriyemo abayobozi batandukanye b’Akarere ka Musanze barangajwe imbere na Ramuli Janvier Meya w’aka Karere hamwe n’abagize umuryango wa RPF Inkotanyi.

Abaturage bubakiwe amazu ni abo mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Musanze, Akagari ka Rwambogo, Umudugusu wa Runyanga, bishimira kuba bagiye kurushaho kubaho neza nyuma yo kumara igihe barara mu mbeho yatumaga badashobora guhwekera.

Ni umuganda rusange witabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abatuye muri aka kagari ndetse n’abanyanuryango b’umuryango wa RPF_Inkotanyi, baranzwe no gukorana Morali bifashishije indirimbo zitandukanye zivuga imyato ibikorwa by’intashyikirwa by’umuryango.


Abubakiwe bagaragaje ko bishimye cyane ku kuba bagiye kongera kuryama bagasinzira nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze basa naho barara hanze kuko batashoboraga gusinzira kubera imbeho.

Dusabima Jeanine wari ufite inzu itari ihomye ndetse yari ifite isakaro rishaje ku buryo imvura yagwaga yose ikamumanukiraho, yabwiye TeradigNews.rw ko ibyishimo afite ku mutima bidasanzwe bitewe n’uko nawe agiye kuryama nk’abandi agasinzira.

Yagize ati’:” Ntimwakumva uburyo nezerewe cyane kuko mutari kundeba mu mutima, ariko Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ntuyemo ndetse n’umuryango RPF_Inkotanyi na kaminuza ya INES Ruhengeri kuko babonye umubabaro wanjye bakaba banzirikanye mu gikorwa nk’iki, ubu nanjye ngiye kuzajya ndyama nsinzire kuko icyo nari narabuze barakimpaye nta kwicwa n’imbeho cyangwa ngo nongere nyagirwe ukundi”.

Uyu mubyeyi w’abana batatu umaze igihe kingana n’umwaka apfushije umugabo yakomeje avuga ko ubuyobozi butahwemye kumwitaho kandi ko nanubu abona ibikorwa byo kumuteza imbere bihikomeje kumugeraho umunsi ku w’undi.

Ati'”Njyewe n’abana banjye ubuyobozi bwakunze kudufasha ndabushimira cyane, kuba twubakiwe inzu itagiraga isakaro ntinabe ihomwe neza, bizahindura nyinshi mu mibereho yacu Kandi natwe yuzaharanira kuyifata neza ntutuzayicanamo kabone nubwo hagwa imvura y’amahindu’.

Uyu mubyeyi yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame uburyo adahwema kwita ku Banyarwanda mu kubashakira ibikorwa byose byatuma babasha kugira Aho bigeza mu iterambere.

Nyirabahire Consoratta nawe wahomewe inzu, yishimiye igikorwa yakorewe avuga ko agiye kubaho neza nyuma yo gutabwa n’umugabo akamusigana abana batatu akishakira undi Mugore.

Yagize ati’: Hari icyizere cyiza cy’ejo hazaza nongeye kugira nyuma yo kubona ko ngitekerezwaho n’umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ubwo Umugabo yantaye ariko ndashyigikiwe nk’Umunyarwanda”.

“Mu by’ukuri ndishimye, Ndashimira buri wese witabiriwe iki gikorwa kuko adusize ahantu hazima tugiye kongera turyame dusinzire nta kwikanga imvura cyangwa se imbeho”.

Meya w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yashimangiye ko ibyakozwe ari inshingano z’Akarere mu guteza imbere Umuturage, anahamya ko ibikorwa nk’ibi bigikomeje kugira ngo hatazagira n’umwe usigara inyuma.

Yagize ati'” Uyu munsi twizihizaga imyaka 35 umuryango RPF_Inkotanyi umaze ushinzwe Kandi ni ku munsi uzwi na buri Munyarwanda wese kuko hakorwaho umuganda rusange,ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze, kaminuza ya NES Ruhengeri ndetse n’umuryango RPF_Inkotanyi twahisemo ko wazakorerwa mu ngo z’aba baturage tukabubakira kandi byagezweho”.

” Ntabwo navuga ko bigiye kugarukira hano, ahubwo tuzakomeza gufasha abatishoboye duharanira iterambere ry’umuturage w’u Rwanda, kunoza isuku kandi ndizera ko kubufatanye bwacu tuzabigeraho”.

Abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iki gikorwa, bavuze ko izi nzu z’aba baturage bazakomeza kuzitaho Kugeza zibaye inzu zikomeye.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi nibamwe mubakoze iki gikorwa
Amabati ashaje yakuwe ku nzu
Amabati mashya yasagutse bamaze gusakara
Iyi nzu yahomwe nyirayo arishimira ko atazingera kwicwa n’imbeho

Izi nzu bazakomeza kuzitaho mpaka zuzuye

Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger