AmakuruAmakuru ashushye

Musanze : Abantu bataramenyekana bagabye igitero mu kinigi bica abantu 8

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbund n’intwaro gakondo baraye bagabye igitero mu mirenge yegereye Ibirunga  mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi. bica abaturage 8 abandi 18 bagakomereka.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko batamenye aho bariya bagizi ba nabi baturutse n’impamvu y’ubu bwicanyi.

Muri iki gitondo inzego z’umutekano  ziri gukorana n’inzego z’ibanze  kugira ngo iperereza kuri ubu bwicanyi ryatangiye.

Ibiro by’umuvugizi muri Police y’igihugu byatangaje ko iki gitero cyaraye kibaye mu ijoro ry’ejo ku wa 04 Ukwakira rishyira uyu munsi ku wa 05 Ukwakira.

Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko abateye ari “abagizi ba nabi bishe abantu umunani(8), batandatu muri bo bicishijwe intwaro gakondo naho babiri(2) babarashe”

Itangazo cyashyizweho umukono n’umuvugizi wa Police ku Rwego rw’Igihugu, CP John Bosco Kabera, rivuga ko abandi bantu 18 bakomerekejwe na bariya bagizi ba nabi ubu bakaba bari kwitabwaho mu bitaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger