Amakuru

Musanze: Abana babiri batwikiwe mu nzu, umwe ahasiga ubuzima

Mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka itatu n’undi w’imyaka ibiri batwikiwe mu nzu, umwe ahasiga ubuzima undi arwariye bikomeye mu bitaro bya Ruhengeri.

Aba bana b’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, batwitswe n’abantu bataramenyekana binjiye mu rugo ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba bamena ikirahuri babatwikira mu cyumba barimo bombi.

Umubyeyi w’aba bana yagize ati “Ejo nka saa kumi n’imwe nasohotse mu rugo ngiye kuri botiki guhaha nsiga abana bari mu cyumba, ngarutse ntungurwa no kumva batabaza, nkinguye nsanganirwa n’inkongi y’umuriro”.

Uyu muryango umaze imyaka irenga ine uhohoterwa n’abaturanyi.

Uyu mugore akomeza avuga ko bamaze imyaka bahohoterwa n’abaturanyi aho babatera amabuye, kubatuka aho bagera n’aho bamubwira ko atari akwiye kuza kuhatura kuko badahuje ubwoko.

Iki kibazo bagiye bakigeza mu nzego z’ubuyobozi zirimo, umudugudu, polisi na RIB kugeza ubwo bamwe mu bakekwaga bigeze gufungwa ariko bamwe bagafungurwa.

Umukuru w’umudugudu wa Marantima witwa Hitimana Jean de Dieu, ari mu bakekwa kwihisha inyuma y’uyu mugambi, dore ko ari inshuro nyinshi yagiye agirana amakimbirane n’uyu muryango, bikagezwa mu nzego z’umutekano ku rwego rw’umurenge ariko ngo ntibigire icyo bitanga.

Sifa Celestine yagize ati “Ikibazo kimaze imyaka irenga ine, twageze henshi dutaka ngo dutabarwe, ari abaduteraga amabuye, abatubwiraga amagambo asesereza byose ntaho tutageze ngo dutabaze, ariko bigasa nk’aho tudafite uwo dutakira, none bigeze n’aho turi gutwikirwa mu nzu habona, dukeneye umutekano usesuye, tukabaho nk’uko abandi bidegembya”.

Mu bindi bibazo bavuga binazwi n’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’umurenge birimo imodoka yabo yaheze mu gipangu bitewe n’uko abo baturanyi bashyize uruzitiro rw’amabuye aho yasohokeraga.

Iki kibazo bakigejeje mu nzego z’ubuyobozi ku murenge butegeka ko urwo ruzitiro rukurwaho ariko ntibyigeze bikorwa nyamara aho yanyuraga ari ba nyirubwite bari baraguze inzira.

Ikibazo cyatangiye gukara nyuma y’aho uyu Manifashe Jerome ashakanye na Sifa Celestine, bavuga ko mu baturanyi babahozaga ku nkeke bababwira ko badashaka uyu mugore kuko badahuje ubwoko.

Abazi ibibazo by’uyu muryango barimo n’umukecuru witwa Agnes bavuga ko batangazwa no kubona abantu bahohoterwa mu buryo bugaragarira benshi, ntibarenganurwe mu buryo burambye.

Yagize ati “Ikibazo cyabo kizwi kuva cyera, abakagombye kugikemura ubona bagenda biguru ntege, none bigeze n’aho abantu batangiye kwicwa, ubu natwe ubwoba bwadutashye, twatangiye kugira impungenge z’uko ari twe turi bukurikireho nk’uku babikoreye abangaba”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yemeje aya makuru, avuga ko bahise batangira iperereza.

Yagize ati “Ari abana batwikiwe mu nzu, ari ibirebana n’ingengabitekerezo ivugwa muri abo baturage byose twabimenye. Turi kubikoraho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo, no kugira ngo ababifitemo uruhare bamenyekane bashyikirizwe ubutabera”.

Umwana umwe yahise apfa
Abo bagizi ba nabi babanje kumena ikirahure
Twitter
WhatsApp
FbMessenger