AmakuruImikino

Munyaneza Didier yongeye kwigaragaza mu marushanwa ategura Tour du Rwanda 2018. (+ AMAFOTO)

Munyaneza Didier  benshi bita Mbappe ukinira ikipe ya  Benediction Club y’i Rubavu yongeye kwereka bagenzi ko afite icyo azakora ibintu bihambaye muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka 2018 isigaje iminsi 14 ngo itangire ni ukuvuga kuva taliki  5-12 Kanama 2018.

Ibi bibaye nyuma yaho uyu musore uheruka gutwara shampiyona y’igihugu ya 2018, yongeye kwigaragaza aza imbere mu marushanwa ategura Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda.

Mu isiganwa ryavaga i Karongi ryerekeza  mu karere ka Rubavu  Munyaneza Didier  nibwo yiyerekanye atwara aka gace  kari aka kabiri mu masiganwa abiri yari yateguwe mu gutegura abakinnyi ba Team Rwanda.  Munyaneza yakoresheje  amasaha 2 , iminota 33 n’amasegonda 41’ (2h33’41”) ku ntera ya kilometero na metero metero ijana 95 (95.1 Km).

Ibi byahise bituma Munyaneza Didier mu bihe rusange ahita asiga Nsengimana Jean Bosco  banganyaga ibihe ku munsi w’ejo hashize ubwo bavaga i Musanze  berekeza Karongi, akaba yahise amasiga ho iminota 2.

Muri Rusange ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu yigaragaje  cyane muri aya masiganwa yombi  , kuri uyu munsi wa kabiri , Nsengimana Jean Bosco ukina muri Benediction Club yaje ku mwanya wa kabiri asigwa iminota ibiri (2’) na Munyaneza Didier kuko yakoresheje 2h33’43” mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction Club yaje abakurikiye akoresheje 2h34’38”.

Munyaneza Didier niwe urayobora urutonde rusange rw’abakinnyi 19 bari batangiye aya masiganwa.
Mbere y’uko bahaguruka i Karongi berekeza i Rubavu ahantu hafite intera ya kilometero na metero metero ijana 95 (95.1 Km)

 

Iyi yari imihanda mishya izakoreshwa muri Tour Du Rwanda

Bosco, a.k.a Karadiyo agerageza guterera umusozi

Munyaneza Didier na mugenzi we bageze mu bice bya Pfunda mu karere ka Rustiro na Rubavu

Munyaneza Didier ageregeza gucika igikundi cya kirimo 6 bari bahanganye

Nsengimana Jean Bosco yabaye uwa mbere mu rugendo rwa Musanze-Karongi akurikirwa na Munyaneza Didier
Nsengimana Jean Bosco, wegukanye agace ka mbere kiswe Greenstage  kavaga i Musanze  berekeza Karongi
Uko abakinnyi bakurikiranye n’ibihe bagiye bakoresha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger