AmakuruImikino

Mukura VS yatsindiye AS Kigali i Nyamirambo, Musanze FC yisengerera Police

Ikipe ya Mukura VS yongeye gusatira Rayon Sports ku rutonde rw’agateganyo rwa  shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, nyuma yo kujya gutsindira AS Kigali i Nyamirambo ibitego 2-1.

Imikino ya shampiyona yari yakomeje kuri iki cyumweru hakinwa imikino isoza umunsi wa 20.

Mukura VS yaherukaga kunganyiriza na Kiyovu SC i Huye, yari yasuye AS Kigali yaherukaga gutsindwa na Etincelles igitego 1-0.

Abanyamujyi batangiye umukino botsa igitutu ikipe ya Mukura, gusa ntibabasha kuyibonamo igitego kugeza igice cya mbere cy’umukino kirangiye. Mukura VS nk’ikipe nkuru na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya AS Kigali ryari ririnzwe na Shamir Bate.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Munyakazi Yussuf Lule. Ni ku ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ku munota wa 29 w’umukino, birangira umupira winjiye mu izamu rya Shamir Bate.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yakomeje kugenda asatirana.

Ku munota wa 63 w’umukino, Mukura VS yabonye igitego cya kabiri ibifashijwemo na Iradukunda J. Bertrand. Ni ku mupira wari uzamukanwe na Rugirayabo Hassan, awuhaye Bertrand abanza gucenga ab’inyuma ba AS Kigali mbere yo gutsinda igitego.

Abanyamujyi babonye impozamarira ku munota wa 70 babifashijwemo na Faruk Saifi uzwi cyane nka Faruk Ruhinda.

AS Kigali y’umutoza Massoud Djuma yakomeje gushyiramo ingufu ngo yishyure n’igitego cya kabiri, gusa abasore b’Umutoza Haringingo Francis basigasira igitego cyabo cya kabiri.

Gutsinda AS Kigali bitumye Mukura VS iguma ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, gusa yamaze gusatira Rayon Sports iyiri imbere kuko zombi zinganya amanota 44. Zirarushwa na APR FC ya mbere amanota 4.

Mu yindi mikino yabaye; Musanze FC itari idafite umutoza Ruremesha Emmanuel wahagaritswe imikino ine yatsinze Police FC ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Shyaka Philbert cyo kimwe na Ramadhan Niyonkuru.

Amagaju yo yatsinze Gicumbi 1-o, FC Marines itsinda AS Muhanga 1-0; mu gihe Kirehe na Espoir zaguye miswi 0-0.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger