AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Mukura VS yabonye umuterankunga mushya

Ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo gicuruza ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba ‘Mobisol’, aho iyi kipe izajya yamamaza ibikorwa byacyo.

Aya amasezerano yashyizweho umukono kuwa Gatatu taliki ya 06 Werurwe 2019, mu Karere ka Huye iyi kipe ibarizwamo.

Yatumye iki kigo kiba umuterankunga wa mbere Mukura VS ibonye mu mwaka wa 2019. Kiriyongera kuri Volcano Express itwara abagenzi isanzwe ikorana n’iyi kipe.

Umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS, Siboyintore Theodate,bagiranye n’iki kigo amasezerano agiye kumara amezi atandatu basuzuma neza uko imikoranire hagati yabo izaba yifashe byakunda bakayongera.

Yagize ati “Amasezerano twagiranye ni uko tubanza gukorana mu mezi atandatu twabona bimeze neza tukayongera kugeza ku myaka itatu.”

Yavuze ko ibijyanye n’amafaranga uyu muterankunga azajya yishyura Mukura VS bikiganirwaho n’ubuyobozi ku mpande zombi.

umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, Butoyi Blaise, we yavuze ko “umufana wa Mukura uzajya agura igikoresho cya Mobisol hazaba hariho umugabane munini atanze ujya mu kigega cya Mukura.”

Mukura VS ni imwe mu makipe akina muri Shampiyona y’u Rwanda yagiye yigaragaza neza mu mikino itandukanye kuburyo byatumye irushaho kwiheberwa nimbaga y’abakunzi baruhago batandukanye.

Ku rutonde rwa shampiyona Iyi kipe ni iya 3 n’amanota 41 aho ikurikira APR FC ya mbere n’amanota 45 na Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 43.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, Butoyi Blaise
Umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS, Siboyintore Theodate
Twitter
WhatsApp
FbMessenger