Amakuru ashushyeImikino

Mukunzi Yannick yerekeje muri Rayon Sports

Mukunzi Yannick wari umaze igihe kinini ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC kuri ubu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Yannick wakinaga  hagati[Midfielder]  muri  APR FC ndetse akaba n’umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Byari bimaze igihe bihwihwiswa gusa hakabura gihamya byongeye kuba impamo ubwo uyu mukinnyi yangaga kwitabira imyitozo ya APR FC ndetse biza kurangira hatangajwe amakuru y’uko yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Kanama 2017 saa mbiri  nibwo abakinnyi 30 ba APR FC bahagurutse mu mujyi wa Kigali bagiye  kwitabira irushanwa ry’amakipe atandatu (6) Rubavu Pre-season Tournement ryateguwe n’akarere mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya perezida Kagame.

Muri iyi kipe Mukunzi Yannick ntiyigeze agaragaramo, uyu mukinnyi kimwe mu byatumye ahitamo kuva muri iyi kipe ni ukubera kutongererwa amaserano we n’abandi bakinnyi nka  Maxime Sekamana, Herve Rugwiro, Benedata Janvier, na Fiston Nkinzingabo bakoraga  imyitozo ariko nta masezerano.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ni umwe mu bakomeye  bazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, gusa akaba yahizsemo hukuramo ake karenge.

Nguwo Mukunzi Yannick iburyo mu mwambaro wa Rayon Sports
Yannick yasinye amaserano y’imyaka ibiri muri iki gitondo, mukanya agiye kwerekanwa kuri stade Mumena ku myitozo ya Rayon
Twitter
WhatsApp
FbMessenger