AmakuruImikino

Mu Rwanda hatangijwe gahunda ya FIFA y’umupira w’ Amaguru mu Mashuri

None ku wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, i Kigali, Umuryango Mpuzamashyirahamwe mu mukino w’ Amaguru ku Isi (FIFA) watangije gahunda yayo igamije guteza imbere umupira w’ amaguru mu bigo by’ amashuri.

Ni gahunda yatangijweku mugaragaro n’ Umunyamabanga wa FIFA Fatma Samoura ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, Perezida wa FERWAFA n’abandi bayobozi muri FIFA.

Iki gikorwa kitabiriwe n’ abana 100 bari baturutse ku Rwunge rw’ Amashuri rwa Kicukiro bafite hagati y’ imyaka 6 na 12.

Afungura iyi gahunda Umunyamabanga wa FIFA Fatma Samoura yavuze ko yishimiye gutangiza iyi gahunda mu gihugu yemerejwemo mu 2018, yongeraho ko izafasha abana guhuza indangagaciro z’umukino, kwiga no gukunda igihugu cyabo. Yavuze ko nyuma y’umwaka umwe, igikorwa gitangiye ko kimaze kugera mu bihugu bisaga 50 ku Isi birimo 14 byo muri Afurika n’u Rwanda rubariwemo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yavuze ko guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ari igikorwa cy’ingenzi.

Ko Minisiteri ayoboye yizera ko siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ugira uruhare rukomeye mu burezi binyuze mu gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Ari na yo mpamvu bakoze ku buryo muri politiki y’uburezi, buri mwana agira aho ahurira na siporo ndetse anashimangira ko bazakora ibishoboka byose iyo gahunda ikagenda neza.”

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier we yavuze ko bishimiye ko u Rwanda ruri mu bihugu iyi gahunda itangijwemo.

Iyi gahunda yagombaga kuba yaratangijwe mu Rwanda mu mwaka w’2019 nk’igihugu kimwe muri bitatu bya mbere by’Afurika yagombaga guheramo. Ariko kubera impinduka zitandukanye zabaye zirimo n’izikomoko ku cyorezo cya COVID-19, zatumye itinda gutangira.

Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa wari Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko Leta y’u Rwanda izakora buri kimwe gikenewe kirimo no gushyiraho ibikorwaremezo bizakinirwaho kugira ngo iyi gahunda izatange umusaruro.

Akomeza avuga ko Umupira w’amaguru mu mashuri uje gushyigikira gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere imikino no kuba igicumbi cyayo.

Yashimangiye ko hazabaho imikoranire hagati ya Leta na FERWAFA ndetse n’amashuri ayirimo kugira ngo bitange umusaruro.

FIFA iteganya ko iyi gahunda yo kugeza imikino mu mashuri abanza izagera ku bana miliyoni 700, amashuri atandukanye ku Isi akazahabwa imipira miliyoni 11.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ruzabona imipira ibihumbi 49. Uretse imipira, buri shyirahamwe rizahabwa ubufasha bwo gutegura amarushanwa y’amashuri no guhuza abatoza ndetse biteganyijwe ko FERWAFA izagenerwa na FIFA ibihumbi 50$.

Yanditswe na UGIRASHEBUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger