AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Mu Rwanda haje uburyo bwo kugura indirimbo

Ikoranabuhanga  riri kugenda ritera imbere umusi kuwundi ku  Isi, rikaba ryageze no mumuziki wa hano mu rwanda ndetse no mu karere doreko haje uburyo bushya bwo kugura no kumenyekanisha ibihangano.

Famemix, ni rumwe mu mbuga rufite na porogaramu zijya muri telefoni, abarutangije  banyotewe no kubona umuziki w’Abanyarwanda ugera ku yindi ntera bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga kandi ukazabasha gutunga abahanzi bawukora bakajya babona  amafaranga mu gucuruza ibihangano byabo.

Rwibutso Ivan na Manishimwe Jean de Dieu batekereje uyu mushinga batangarije IGIHE ko intego bafite ari ugutera ingabo mu bitugu abahanzi bo mu Rwanda mu rugendo barimo rwo kwiteza imbere no kwagura urwego umuziki wabo uriho. Ikindi bizeye kuri uyu mushinga ni ukwereka urundi rubyiruko ko imbere heza hashoboka ku bihangiye udushya.

wibutso Ivan yagize ati “Ni umushinga twatangiranye intumbero zirimo gufasha abahanzi bazwi n’abakizamuka mu Rwanda ndetse no kwiteza imbere nk’urubyiruko, kugeza ubu Famemix ni urubuga rumaze kugeraho indirimbo zisaga 400 zishyizweho n’abahanzi ubwabo ndetse n’abandi runaka baba bemereye kuzikwirakwiza.”

Yakomeje avugako iyo indirimbo ishatswe inshuro 1000 kuri uru rubuga , umuhanzi  bimuhesha ishimwe ry’amafaranga agera ku madolari 100 nukuvuga agera ku bihumbi 850 000 mu mafaranga y’u Rwanda, bigakorwa mu buryo bumwe n’ubwifashishwa n’izindi mbuga zakataje muri ibi nka youtube nizindi .”

Mugenzi we, Manishimwe Jean de Dieu, yagarutse ku mvano y’igitekerezo cyabo, yavuze ko bajya gutangira umushinga bahuriye ku ntebe y’ishuri, bombi bize amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye nyuma biyemeza kuyakomeza muri Kaminuza ariko bakabifatanya n’imishinga bahereye kuri uyu wa Famemix.

Yokomeje avugako  iyo umuhanzi yemeye gukorana na twe, ahabwa umwanya twumva ko uhagije kuko byibuze hashobora kujyaho indirimbo 200, iyo urangiye nibwo agura undi mwanya yakwifuza, ariko ubundi mu gutangira bikorerwa ubuntu mu rwego rwo gufasha abahanzi.

Abatangije Famemix bavuga ko ifite umwihariko mu zindi mbuga na porogaramu zikora ibi kuko yo umuhanzi abasha no guhuza indirimbo akazishyira kuri album akaba yayicuruza yose, indirimbo imwe ikuweho igurishwa amafaranga 300.

Abahanzi batandukanye batangiye gukoresha ubu buryo iyi application kandi iba no muri telefoni zigezweho(Smart Phone)
Indirimbo nyinshi zabahanzi babanyarwsanda ziba zihari
Twitter
WhatsApp
FbMessenger