AmakuruImyidagaduro

Mu mboni z’abahanzi uko ari icumi bahatanira PGGSS 8, dore uko babonye igitaramo cyabereye i Huye

Ku munsi wo kuwa Gatandatu taliki ya 16 Kamena 2018 Abakunzi b’umuziki nyarwanda baturiye umugi wa Huye bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bataramirwa n’abahanzi batandukanye bahatanira iri rushanwa.

Igitaramo cyari kiyobowe na  MC Buryohe na mugenzi we Sylvie  ndetse hakaba hari na MC Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa bagize akanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya  8.

Buri Muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo buri ukoyavaga kurubyiniro nyuma yakaruhuko gato yaganiraga n’itangazamakuru avuga uko abonye abafana ari kurubyiro nuko yitwaye. Ku ikubitiro Christopher ni we wabanje ku rubyiniro.

Christopher  yaririmbye “Ijuru rito” nyuma akurikizaho  “Umunsi.” uyu muhanzi uvuga ko afite amahirwe angana na 70%  yavuze ko  yashimishijwe n’uko yitwaye nk’umuhanzi wari ugiye ku rubyiniro abanziriza abandi  , yagize ati “Ndashimira Imana bigenze neza  cyane , abantu benshi batinya umwanya wa mbere , ntabanga rinini nakoresheje  icyizere kiracyahari turacyari munzira igana ku gikombe , ubu icyizere kimaze kugera kuri 70 %”

Jay C we nyuma yo kuririmba  “Sentiment” na ” Abantu sibo Mana”yakoranye na Bruce Melody   akiva ku rubyiniro yagize ati “Huye nti nkahandi hose twaciye , ntakubeshye rwose ntabwo bigiye kure , ntabwo bigiye kure yibyo natekerezaga , nariniteze ko hano i Huye hari abantu bameze nkakuno kuntu tubasanze tukabakorera ibyo twabateguriye nkuko bimeze , bishime nk’uko bishimye , i Huye abantu baho bakunda kumva”

Mico The Best  ari kurubyiniro yaririmbye “Arashotorana” na “Umugati”. Ubutumwa ku bafana b’ i Huye uyu muhanzi yavuze ko bamunyuze cyane agira ati “Ibi ntabwo ari ibikabyo abaturage b’i Huye bafanye neza navuga ko ari abakabiri nyuma ya Gicumbi , kuri njye ikintu cya nshimishije ni uko twaririmbanye neza.”

Khalfan  Nyuma yo kuririmba “Love ” yakoranye na Marina akongeraho ” Nabibonye ugiye” yakoranye na Active we akiva kurubyiniro ati ” i Huye ni kwakundi tuhazi hari ukuntu batazi kwirekura mu muziki nanjye nagerageje mbaha umuziki woroshye w’impano ” ku bafana b’i Rubavu  yabahaye ubutumwa ko igitaramo cyabo yarangije kugitegura byarangite ati “i Rubavu ni Hip Hop nzabaha amateka yanjye akabiye mu ibaruwa”

Bruce Melody nyuma yo kuririmba “Ndakwanga” na “Ndumiwe” mu mboni ze uko yabonye igitaramo yagize ati “Huye imeze neza n’ubwo izuba risa niriri kuvanga ibintu , ibitaramo byose biba bimereye neza” ku bijyanye no kwishyura abafana uyu muhanzi we yaneze cyane abishyura abafana agira ati “Abafana mbakorera ibintu byinshi ku buryo mbishyuye naba nkabije, ni ukuvuga ngukoreye indirimbo nkishyura ibintu byose narangiza nkaguha n’amafaranga no umfane, ntabwo bishoboka rwose . Umuntu wishyura abafana ndamunenga ” ku bafana be bari i Rubavu yababwiye ko azakora ibishoboka byose  niba banakunda HipHop gusa no kurapa ngo azarapa.

Just Family  nyuma yo kuririmba “Bakubwire” na “Mureke agende” bavuga ko bo i Huye habaryoheye kurusha i Musanze, Bahati umwe mubagize iri tsinda ati “Huye haraturyoheye kurusha i Musanze , ikiryoheye  ni ukuntu abantu bari bamaze iminsi bavuga ngo abafana ntabwo bacyishimira umuhanzi ariko urabona ko kuva ku muhanzi wa mbere  uwakoze ibye neza urabonako umufana ari ntakibazo kabisa, ubushize narirwaye ariko ubumeze neza , i Rubavu ku mucanga ku mazi ho hazagwa umuntu”

Uncle Austin yabanje aririmba “’Ndamuhamagara” yakoranye na Tom Close  nyuma akurikizaho “Ibihe byose”, nyuma yo kuririmba  avuga yari muzima atarakirwaye , yagize ati “Sinzi uko nabivuga  gusa byari Danger” ,Mu bitaramo bya PGGSS amaze kunyuramo  iki cya Huye yagishyize ku mwanya wa nyuma,  “Impamvu ndayizi  ahubwo ntuko ntabivuga ”

Young Grace we yaje mu ndirimbo ze nka “Hello Boss”na “Hip Hop Game”, Uyu muhanzikazi ukora injyana ya HipHop  yabonye yanyuzwe cyane n’igitaramo cy’ i Huye “Abafana bamfashije byari byiza cyane”, i Rubavu  ho ngo ababikiye byinshi cyane ko mama akomeje kumubwira ko ashoboye.

Queen Cha  nyuma yo kuririmba “Isiri” yavuze ko Huye nko murugo he hakabiri  yavuze ko hamushimishije , agaruka kubyo abareberera inyungu n’ibikorwa bye bavuze ko ntagikombe bamutezeho uyu mwaka yasubije agira ati “Njye mbyumva bitandukanye  ndi mukazi bo barareberera , twese dufite amahirwe angana igikombe turagikozaho imitwe y’intoki, mfite ubu nararibonye si ubwambere nje muri iri rushanwa”

Active itsinda rizwiho kugira udushya mu mubyinire  bobinjiye baririmba mu majwi yayo bwite maze bahita baririmba iyitwa ’Aisha’ ubundi bakurikizaho igice cyo kubyina nyuma basoza baririmba “Udukoryo twinshi”, nyumayo kuva ku rubyiniro aba bahanzi bavuze ko aha naho ari ibisanzwe Drake  “nabwo navuga ko yadutonze , kuko twatanze ibyo twari teguye kandi byari byiza, twanyuzwe, abafana bo abanyabutare murabazi , buriya baraza kwishima nyuma ”

Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star  biri kuba kunshuro ya munani nyuma ya Huye bazerekeza i Rubavu.

Christopher yavuze ko kuri 70% yatwaye igikombe
Yari ashigikiwe
Jay C yabonye Christopher nk’umuhanzi wari wambaye neza kubarusha
Mico ngo ibyo yari yateguye niko byagenze
Khalfan ati i Rubavu banyitege kuko ni ku gicumbi cya Hip Hop
Melody ati abanya Rubavu bazampa igikombe nkuko aha bakimpaye
Just Family bati i Rubavu hazagwa umuntu
Young Grace ati na mama azamanuka yambaye umupira wanditseho Young Grace , bagomba kuzanyakira kuko ni murugo
Queen Cha ati i Huye nzakora uko nshoboye

Austine abajijwe uko yabibonye yagize ati:”Uku niko mwabibonye tu”
Active bati turiteguye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger