AmakuruPolitiki

Mu mashusho Reba uko intambara hagati ya M23 na FARDC byifashe hafi y’umupaka

Intambara iri hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC, Umutwe wa FDRL wahamije bidasubirwaho ko uri gufasha ingabo za Leta ya Congo mu rugamba rwo kwambura umutwe wa M23 ubutaka wigaruriye binyuze mu ntambara y’amasasu.

Umutwe wa FDRL urwanya u Rwanda wigaragaje mu mirwano yo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 muri Teritwari ya Nyiragongo muri Gurupema ya Kibumba.

Ni mu mirwano ingabo za Leta ya Congo n’ihuriro ry’imitwe bafatanyije irimo FDLR, NYATURA, ACPLS na MAI-MAI yasubukuye mu rukerera rwo ku cyumweru igamije kwambura M23 Gurupema ya Kibumba.

Ahitwa kuri 3 Antennes mu bilometero bicye n’u Rwanda, imirwano ku ruhande rwa Leta ya Congo yari iyobowe n’inyeshyamba za FDRL, nizo zatangaga amabwiriza yahagomba kuraswa.

Mu mashusho yafashwe n’abo muri FDRL yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo bafite n’imbunda bahawe na FARDC.

Amakuru yizewe n’uko itsinda ryaba Comando bazwi nka CRAP bo muri FDRL bayoborwa na Col Ruhinda aribo bahawe misiyo yo kugaruza Kibumba.

Umuyobozi wabo muri FDRL yumvikanye asaba bagenzi be kubwira abo mu ngabo za Congo kuregera neza aho batera ibisasu.

Mu kinyarwanda gitomoye ati “Babwire ngo baturuke inyuma ikilometero cyose, murekere aho gutera mu Rwanda, twagombaga kuyirasa tukayifata hakiri kare none bari kurenza inyuma.”

Uyu muyobozi usobanukiwe neza agace k’imirwano bihabanye n’abo muri FARDC batazi akarere k’imirwano, yihanangiriza bagenzi be kureka kohereza ibisasu mu Rwanda.

Yumvikana kandi asaba bagenzi be gushishoza maze bakagwa gitumo kuri M23 aho avuga ngo “Bihorere bo batangiye guhahamuka bagiye kwikuramo.”

Imirwano yo guhanganira kugenzura Gurupema ya Kibumba kugeza magingo aya iracyakomeje, FARDC ivuga ko yigaruriye ahazwi nka 3 Antennes mu gihe hari amakuru avuga ko M23 yabaye ibamba.

Kuri uyu wa mbere kandi imirwano yiriwe Busenene, Kangano, Kabizo na Kisangani ndetse no mu Mudugudu wa Rusekera wigaruriwe na M23 muri Teritwari ya Rutshuru.

Ejo ku cyumweru umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kiseguro, Katwiguro muri Gurupema ya Bweza z’imwe mu ndiri ya FDRL ni nyuma y’uko baherutse gufata na Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDRL.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwashinje RD Congo gukorana na FDRL, ingabo za DRC zahakanye ubufatanye ubwo ari bwo bwose n’uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda

https://twitter.com/GSMnotreEspoir/status/1594630503876935681?t=_pASLZkzLeVOne6fodUHNg&s=19

Twitter
WhatsApp
FbMessenger