AmakuruImikino

Mu irushanwa rya Made in Rwanda Rayon Sports yahawe icyubahiro cyakoze ku mutima abakunzi bayo

Ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda yahawe umwihariko mu irushanwa rya Made in Rwanda, kuko mu mafaranga azinjira izahabwa 30%.

Kuri uyu wa gatanu nibwo haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA ryitabirwa n’amakipe 4 arimo Rayon Sports yagaragarinwe ko ikomeye.

Amakipe azitabira iri rushanwa, aragabana amafaranga yavuye ku kibuga ndetse akaba ari nayo mafaranga azazitunga muri iki gihe cy’imikino.

Ku munsi wa mbere w’imikino amafaranga azava ku kibuga, Rayon Sports izatwara 30% Kiyovu Sports itware 27% naho Mukura victory sports na Musanze FC buri imwe itware 21.5%.

Ku mukino wa nyuma ikipe zageze ku mukino wa nyuma buri kipe izatwara 30% by’amafanga yavuye ku kibuga, naho amakipe yahataniye umwanya wa gatatu buri kipe itware 20%.

Kuri uyu wa gatanu kuva ku isaha ya saa 16:00, Kiyovu Sports irakina na Mukura victory sports, naho kuva ku isaha ya 19:30 Rayon Sports ikine na Musanze FC imikino yose irabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yari yatumiwe muri iyi mikino ariko yavuze ko itayitabira kubera imikino y’ibirarane muri shampiyona ifite.

Iri rushanwa rya “Made in Rwanda” n’ubwa mbere ribaye ndetse ibiciro byo kwinjira bihera kuri 2000 FRW mu myanya isanzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger