AmakuruPolitiki

Mu gisubizo gikakaye perezida Museveni yasubije abamushinja gutegurira ubutegetsi umuhungu we

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeye gutera utwatsi ibirego by’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja gutegurira umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuzamusimbura ku butegetsi.

Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru BBC,Perezida Museveni avuga ko yateguye abantu benshi mu mu Ishyaka rye NRM barusha ubunararibonye Gen Muhoozi Kainerugaba bahora bavuga ko ariwe yateguriye kumusimbura

Yagize ati:”Ntawe nabwiye ko mu ishyaka National Resistance Movement (NRM) twabuze abayobozi. Barahari kandi benshi bashobora guturuka muri ishyaka NRM”

Asubiza ku kibazo yabajijwe ko yateguye umuhungu we ko azamusimbura ku butegetsi, Museveni yabihakanye yivuye inyuma ahubwo avuga ko inshingano Gen Kainerugaba arimo gukora ubu zihagije ku rwego ariho.

Yagize ati:” Sibyo, Hari akandi kazi arimo [Gen Kainerugaba] gukora. Nabura gutegura abayobozi ba NRM bose nkategura umuntu umwe gusa? Nateguye abayobozi ba NRM n’igisirikare muri rusange kandi igihe n’ikigera muzabona ko bafite ubunararibinye bwo kuyobora”

Museveni atangaje ibi , mu gihe imyaka ikabakaba 20 bivugwa ko yatangije icyiswe Umushinga wa Muhoozi( Muhoozi Project). Abatavuga rumwe na NRM ya Museveni bavuga ko uyu mushinga ugamije gutegura Imfura ye [Lt Gen Muhoozi Kainerugaba] kuzamusimbura ku butegetsi mu gihe azaba aburekuye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger