Umuziki

Mu gihe imyiteguro yo kumurika Album bayigeze kure, Baritegura no guhura n’Umwami wa Uganda

Charly na Nina bari kwitegura igitaramo cyo kumurika album yabo bise “Imbaraga” giteganyijwe kuba kuya 1 ukuboza 2017 magingo aya banatangajeko bazahita bajya muri Uganda kuhakorera igitaramo ndetse bakazabahura n’Umwami wsa Uganda  Kabaka Ronald Muwenda Mutebi.

Ibi aba bahanzikazi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 ubwo bari mu muhango wo gusinyana amasezerano na Kompanyi ya MTN Rwanda izabafasha mu gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’. Charly na Nina batangaje ko batumiwe muri Uganda kwitabira ibirori bizanitabirwa n’umwami w’Ubuganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II.

Charly na Nina bazaba bagiye kubutumire bwa Radiyo yo muri Uganda CBS, kuko niyo izaba yateguye iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 21 iyi Radiyo imaze ikora.

Igitaramo cya Charly na Nina cyo kumurika Album yabo nshya bise ‘Imbaraga’ kizaba tariki 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali. Kizagaragaramo abandi bahanzi nka  Juliana Kanyomozi, Geosteady, Big Farious, Dj pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu ,  Sintex.

Iki gitaramo kizagaragaramo ba nyampinga bagiye batandukanye nk’ Isimbi Fanique (Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017),Ingabire Habibah,Miss Latifah (Miss Photogenic UR Huye Campus 2017).Miss Ruzindana Liliane (Miss University Uganda na Miss Makerere University), Miss Ritha Rick Mutoni (Igisonga cya kabiri muri Miss Uganda 2017), Fiona Doreen (uyu yahatanye muri Miss Rwanda 2017)Miss Shimwa Guelda (Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017),Miss Pamela Umutesi (Uyu wahatanye muri Miss Rwanda 2017).

Ushaka kugura itike yo kwinjira mu gitaramo yaca kuri Jumia Food,  kubatuye hafi y’ i Kigali bayabariza  mu isoko rya Nakumatt, Kugeza ubu amatike yamaze kugera hanze .

Inkuru bijyanye : https://teradignews.rw/2017/11/18/abazwi-cyane-mu-muziki-wahano-mu-rwanda-bakomeje-kwiyongera-mu-gitaramo-cya-charly-na-nina/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger