Amakuru ashushyeImikino

Mu gihe habura amezi make ngo igikombe cy’Isi gitangire dore amafoto agaragaza uko Stade zimeze

Umwaka igikombe cy’Isi kizaberamo urabura iminsi igera kuri 14 ngo ugere, ni 2018, dore ko imikino igomba gutangira kuya 14 Kamena kugeza 15 Nyakanga 2018 mu mijyi itandukanye yo mu Burusiya. Twashatse kubereka uko amasitade asa kuri ubu mbere y’uko imikino y’igikombe cy’Isi itangira.

1.Kazan Arena stadium

Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,379, yubatswe n’ikompanyi y’ubwubatsi bw’ibikorwa bya siporo yitwa Populous, iyi ikaba arinayo yubatse amasitade akomeye m’Ubwongereza nka stade ya Wembley  ndetse na Emirates.ya Arsenal, iyi stade kandi yuzuye mu 2013.

Inyuma ya Stade ni uku hameze

 

Image result for Kazan Arena stadium inside
Imbere ya Stade ni uku hameze

Iyi Stade izakiniraho amakipe y’ibihugu nka France vs Australia kuya 16 Kamena ; Iran vs Spain,kuya 20 Kamena; Poland vs Colombia, Kuya 24 Kamena; South Korea vs Germany, Kuya 27 Kamena; Hakinirwe imikino ya 1/16 , kuya 30 Kamena ndetse na 1/4 cy’irangiza kuya 6 Nyakanga.

2.Ekaterinburg Arena

Ekaterinburg Arena Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35,696 ariko nyuma y’igikombe cy’Isi izasubizwa kubushobozi bwo kwakira 23000, ikaba yari yarubatswe mu 1957 ariko ikavugururwa mu 2017, itwaye akayabo ka Miliyoni 215 y’amadorali.

Iyo yaka ni uku iba imeze.

Iyi stade izakira imikino ya Egypt vs Uruguay, kuya15 Kamena France vs Peru, kuya 21 kamena; Japan vs Senegal, kuya 24 Kamena; Mexico vs Sweden, Kuya 27 Kamena.

3. Fisht Olympic Stadium

Iyi  stade iri mu maboko ya leta y’Uburusiya   ifite ubushoboizi bwo kwakira abantu 47,659 yuzuye mu 2013, yatwaye akayabo ka miliyoni 519 z’amadorali.

Stade yose ni uku igaragara

Iyi stade izakira imikino y’amakipe nka Portugal vs Spain, kuya 15  kamena ;Belgium vs Panama, kuya 18 kamena  ; Germany vs Sweden, kuya 23 Kamena ;Australia vs Peru, kuya 26 kamena; imikino ya 1/16 cy’irangiza  kuya 30 kamena na 1/4 cy’irangiza kuya 7 Nyakanga .

4. Kaliningrad Stadium

Iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35, 212, yuzuye mu 2017 itwaye akayabo ka Miliyoni $300

Image result for Kaliningrad Stadium

 

Iyi Stade izakira imikino ya Croatia vs Nigeria, kuya 16 Kamena;Serbia vs Switzerland, kuya 22 Kamena ; Spain vs Morocco, Kuya 25 Kamena ;England vs Belgium, kuya 28 Kamena.

5. Spartak Stadium

Iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,360, yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni $430, izakira imino y’ibihugu bya Argentina v Iceland, kuya 16 Kamena ;Poland v Senegal, kuya 19 kamena; Belgium v Tunisia, kuya 23 kamena; Brazil v Serbia, kuya 27 Kamena; na 1/16 kuya  16, no kuya 3 Nyakanga.

An elevated view of the Otkrytiye Arena, home of Spartak Moscow.

Ikibumbano kiri imbere ya Stade

6. Nizhny Novgorod Stadium

Iyi ni stade ishobora kwakira abantu 44,899 nubwo itari yuzura biteganyijwe ko uyu mwaka urangira imaze kuzura ikazaba itwaye miliyoni $290, iyi stade kandi izakira imikino ya Sweden v South Korea; Argentina v Croatia; England v Panama; Switzerland v Costa Rica;  ndetse hanabere 1/16 kuya 1 Nyakanga ndeste na 1/4 cy’irangiza kuya 6 Nyakanga.

7.Luzhniki Stadium

Iyi stade niyo ihatse izindi zose ziri mu Burusiya kuko niyo izakira imikino yanyuma  y’igikombe cy’isi.

Iyi ni Stade ifite ubushoboizi bwo kwakira abantu 80,000, ikaba yararangijwe kubakwa muri kamena 2017 itwaye akayabaho ka miliyoni $400, iyi stade ikazakira imikino ya  Russia v Saudi Arabia; Germany v Mexico; Portugal v Morocco; Denmark v France; na 1/16 cy’irangiza kuya 1 Nyakanga ndetse na 1/ cy’irangiza kuya 11 Nyakanga . iyi stade kandi niyo izakira umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba kuya 15 Nyakanga.

Kanda hano maze ubone andi masitade :https://teradignews.rw/2017/12/17/andi-masitade-azakira-imikino-mu-gikombe-cyisi-2018/

Amakipe  y’ibihugu byose uko ari 32 bizakina igikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya

Amerika y’Epfo: Brazil, Argentine, Colombie, Pérou.

Asie : Arabie Saoudite, Iran, Japon, Corée du Sud, Australie.

Uburayi : Ububiligi, Espagne, Ubudage, Ubwongereza, Pologne, Iceland, Serbie, Ubufaransa, Portugal, Ubusuwisi, Croatie, Suède, Danemark.

Amerika ya ruguru n’ibihugu bya caraibe : Mexique, Costa Rica, Panama.

Afurika : Tunisie, Maroc, Misiri, Nigeria, Sénégal.

Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika nukuvuga  asaga miliyari 32 zamafaranga y’u Rwanda  (32.446.680.000 FRW) ni mugihe kandi  Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mugihe kandi  iya 4 izahabwa  miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika .

Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza ntabwo azataha atariye kuri aka kayabo kamafaranga kuberako buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .

Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).

FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu baba baturutse (Clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Stade ndetse n’imijyi izakira imikino y’igikombe cy’isi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger