AmakuruImyidagaduro

Mu gihe abandi baryohewe na St Valentin kuri Pamella na The Ben byari ibindibindi

Ku itariki ya 14 Gashyanyare 2022, ku munsi w’abakundanye, hagati ya Miss Uwicyeza Pamella na The Ben bayizihirije mu ntea ndende kuko nta n’umwe waruri kumwe n’undi.

Mu gihe abandi bizihizaga umunsi mukuru w’abakundana tariki 14 Gashyantare bari kumwe, kuri Miss Pamella we byari irungu rivanze n’urukumbuzi yatewe no kuba adaherukana n’umukunzi we The Ben.

Ku munsi w’abakundana Saint Valentin, The Ben yagerageje kwita ku mukunzi we Miss Pamella maze amwoherereza indabo nziza cyane. Ntagushidikanya ko Miss Pamella yashimishijwe niyi mpano ariko birushaho gutuma urumumbuzi afitiye Fiance we rwiyongera.

Urumumbuzi Pamella afitiye umukunzi we The Ben rwatumye ajya kuri Instagram story maze ashyiraho impano yagenewe ku munsi wa Saint Valentin maze arenzaho amagambo agira ati ” The Ben I miss you Babe” muri make ati “The Ben ndagukumbuye mukunzi”

The Ben na Miss Pamella baheruka kugaragara bari kumwe mu birwa bya Maldives, ubwo uyu muhanzi yafataga icyemezo akambika uyu mukobwa impeta amusaba kumubera umugore, Pamella nawe abyemera atazuyaje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger