Mu buryo bugayitse cyane Pacson yirukanwe ku urubyiniro mu gitaramo cya Riderman

Kuri Noheli , kuya 25 Ukuboza 2017, ubwo umuhanzi Riderman yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye kuri Petit Stade i Kigali , umuhanzi mugenzi we yamusanze ku urubyiniro maze ahakurwa nabi cyane.

Igitaramo cyari kirimbanyije, abantu bari benshi ku buryo bugaragarira buri wese, abakunzi b’injyana ya Hip Hop bari mu  birere babyina dore ko iki gitaramo cyari cy’iganjemo abahanzi baririmba iyi njyana ariko agahebuzo n’uko uwo bita umwami wa Hip Hop , nta wundi ni P Fla nawe yataramiye abantu mu gitaramo.

Bijya gutangira, Riderman yari yavuye ku rubyiniro ariko kubera ko nubundi iki gitaramo cyari icye, yagombaga kuririmba indirimbo nyinshi kurusha abandi bahanzi bari baje kumushigikira, hanyuma uwari Mc yongeye guhamagara Igisumizi Riderman ubugira kabiri kugirango yongere ahe umuziki abantu babarirwa mu magana bari baje muri iki gitaramo, akigera ku rubyiniro nibwo umuraperi Pacson yahise ajya kurubyiniro mu buryo butunguranye dore ko atari ari mu bahanzi bari bari ku mpapuro zamamaza iki gitaramo.

Imbere y’abafana benshi Pacson yarasebye

Pacson akigera ku rubyiniro, yahasanze Riderman, Riderman yarari gushyimira buri wese wagize uruhare muri iki gitaramo ndetse anashyimira abafana muri rusanze  nibwo Pacson yasuhuje Riderman hanyuma aguma kurubyiniro ariko afashe Riderman k’urutugu. Abari bashyinzwe umutekano ku rubyiniro bamusabye kuhava ariko arabyanga ukabona ko ntanagahunda afite yo kuhava , nibwo umusore w’ibigano yahise yegera Pacson maze ahamukura nabi kuburyo busa naho yari igisambo dore ko yakoresheje ingufu kugira ngo ahamukure .

Pacson ntabwo yahise ava ku rubyiniro dore ko yamanutse gato agahagarara hafi ariko abantu bakamubwira ko abakingiriza ntibabone neza maze naho barahamukura.

Comments

comments