Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu birori byagatangaza dore uko Miss Iradukunda Elsa na bagenzi be yerekanye imideli

Miss Iradukunda Elsa niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss world iri kubera mu gihugu cy’ubushinwa, afatanyije nabageni be berekanye imideli muri gahunda yo gutangiza icyumweru cy’imidli .

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 ugushyingo 2017, Abakobwa bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’Isi bitabiriye ibirori byo gutangiza icyumweru cy’imideli mu bushinwa mu Ntara ya Anhui .

Uretse iki gikorwa cyo kwerekana imideli aba bakobwa bagomba gutorwamo umwe uzaba nyampinga w’isi bakoze nibindi  bikorwa byo gufasha abatishoboye, berekanye imbyino gakondo zo mu bihugu byose 130 byitabiriye irushanwa, basuye ibice bibitse amateka akomeye mu Bushinwa nk’inzu ndangamurage ya Wensli Silk Museum banasuye iyitwa Huizhou Carving Museum.

Muri bibi birori byabanjirije ibi bakoze byo kwerekana imideli, abakobwa bose bambaraga imyenda igaragaza umuco wibihugu byabo , Miss Iradukunda akaba yarahisemo kwambara imikenyero. bakaba bariyerekanaga bagendeye ku migabane baturukamo.

Ibi birori byabaye nyuma y’indi myiyereko ya ‘Chimelong Parade’ iherutse kubera muri aka gace. Uko ari 130, buri mukobwa yiyerekanye mu mwambaro ugaragaza akarango k’umuco we mu bijyanye no kurimba hanyuma bazenguruka mu mihanda ya Huangshan.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger