AmakuruPolitiki

Mozambique yashyize ukuri hanze ku makuru avuga ko u Rwanda rurigukoresha ingabo zarwo mu kuyisahura

U Rwanda ni rumwe mu bihugu byagobotse Mozambique mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu duce twayo dutandukanye twari twarigaruriwe n’umwanzi,kugeza ubu abaturage bakaba barongeye kugira agahenge.

Hashize iminsi yavutse amakuru avuga ko leta y’u Rwanda yaba irigusahura imitungo y’iki gihugu yifashishije ingabo ibihumbi 2000 zarwo yohereje muri iki gihugu.

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yapfobeje ubwoba bwuko u Rwanda rushobora kuba rurimo gukoresha abasirikare rwohereje muri Mozambique kurwanya intagondwa, mu gusahura umutungo w’iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo.

Mu kwezi kwa karindwi mu 2021, u Rwanda rwohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 1,000 kurwanya intagondwa zari zaragabye ibitero byahitanye abaturage mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Nyuma yaho, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko uwo mubare waje kwiyongera ukagera ku basirikare n’abapolisi bagera ku 2,000.

Abasirikare ba Mozambique ahanini babonwa nk’abamunzwe na ruswa, batojwe nabi kandi badafite ibikoresho bihagije, kuburyo batari kwisukira izo ntagondwa.

Mbere, iyoherezwa muri Mozambique ry’abasirikare b’u Rwanda ryari ryamaganwe na bamwe mu bo mu ishyaka rya FRELIMO riri ku butegetsi rya Perezida Filipe Nyusi.

Ariko ambasaderi Miquidade yavuze ko urwicyekwe urwo ari rwo rwose ku basirikare b’u Rwanda nta shingiro rufite.

Yabigereranyije na mbere ubwo Mozambique yagiraga uruhare mu gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu muri Afurika y’epfo bwa apartheid, no mu gihe yafashaga Zimbabwe kugera ku bwigenge.

Yagize ati: “Mozambique yakoze ibikorwa bya gisirikare ku butumire bw’ibindi bihugu.

“Nta kintu na kimwe twari turimo gushaka cy’ingurane atari umutekano n’ituze ry’ibi bihugu.

“Rero simbona impamvu n’imwe yo gushya ubwoba , u Rwanda nta mutungo na mucyeya wacu ruzatwara”.

Ambasaderi Miquidade yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru bo muri Mozambique bari bagiye mu Rwanda mu nama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM 2022), yarangiye i Kigali mu cyumweru gishize.

Hashize igihe bamwe mu bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique bavuga ko kuba abasirikare b’u Rwanda bari kurwanya intagondwa mu karere gasanzwe gakize ku mutungo kamere, bashobora no gufatirana bagasahura uwo mutungo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger