AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique : Umucuruzi w’umunyarwanda yiciwe hafi y’iwe murugo

Révocat Karemangingo wari ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana bamurasiye imbere y’urugo rwe mu Mujyi wa Maputo.

Uyu mugabo wari umwe mu bacuruzi bakomeye tariki ya 13 Nzeli 2021 nibwo Karemangingo yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

Ubwo bamurasaga, we yari mu modoka ya Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, hanyuma aza kubona imodoka ebyiri zimwitambitse imwe ijya imbere indi inyuma ye ku buryo ntaho yari guhungira.

Abo bantu bataramenyekana bamurashe amasasu atandatu ahita yitaba Imana.

Karemangingo wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FAR, yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Mozambique.

Usibye kuba ari umucuruzi, bivugwa ko yari n’Umupasiteri.

Urupfu rwe ruje nyuma y’urwa Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda nawe warashwe mu 2019.

Mbere y’uko Baziga yicwa, byavugwaga ko hari ibibazo byinshi bagiranye bishingiye ku rusengero.

Mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda.

Polisi yo muri Mozambique ntacyo iratangaza ku rupfu rwa Karemangingo. Gusa bivugwa ko uyu mugabo yari yaramenyesheje inzego z’umutekano zo muri iki gihugu ko hari abantu bashaka kumwica.

Nk’uko bivugwa na Cléophas Habiyaremye ukuriye ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique .

Avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ati: “No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo si yo yatashye arimo, baramuhusha.”

Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Mu Murwa Mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda barenga 1500.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger