AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique: Menya byinshi ku mugaba w’abarwanyi batumye ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zihaguruka

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, ziracyakomeje urugamba rwo guhashya ibyihebe byari barayogoje Cabo Delgado.

Umugabo witwa Bonomado Machude Omar niwe washinze kandi akomeza umutwe w’abarwanyi bigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa The Continent cyatangaje uwo ari we n’uburyo yatangije umutwe w’abarwanyi bamaze igihe barabiciye mu Mozambique bikaza gutuma ubuyobozi bw’iki gihugu bwitabaza u Rwanda ngo bubufashe kuwuca intege.

Ni ngombwa kuzirikana ko uriya mugabo witwa Machude yashyizwe ku rutonde rw’abantu Amerika ihiga kuko ibafata nk’abakora iterabwoba bakomeye ku isi mu bihugu by’inshuti zayo.

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika witwa Antony Blinken rivuga ko Amerika ishaka ko uriya mugabo afatwa akagezwa mu butabera.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Mozambique buvuga ko bumushaka ‘ari muzima cyangwa yapfuye.’

Muri Mata, 2021 uwahoze ari Umugaba w’ingabo za Mozambique Gen Cristóvão Chume( ubu ni Minisitiri w’ingabo) niwe watangaje ko ari ngombwa  gufata uriya mugabo uko byaba bimeze kose.

Bonomado Machude Omar yavukiye mu Ntara ya Palma, muri Cabo Delgado.

Yabaye umusirikare mu ngabo za Mozambique guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2005.

Ubu niwe ushaka ko ubutegetsi yahoze akorera buvaho, akabusimbuza ubutegetsi bugendera ku mahame akarishye ya kisilamu bita caliphate.

Uriya mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yavukiye Palma mu Mudugudu wa Ncumbi ariko yimukira mu Mujyi wa Mocímboa da Praia afite imyaka itanu nyuma y’urupfu rwa Se.

Nyina yaje gushaka undi mugabo, uyu mugabo wa kabiri abashishikariza kujya muri Islam, bituma Machude Omar yiga amahame yayo kandi arayamenya cyane.

Yari umuhanga cyane ndetse ari mu bantu babonye amanota yo hejuru kurusha abandi mu kigo cy’amashuri kitwa Januário Pedro High School kiri i  Mocímboa da Praia.

Abarimu bamuzi akiri muto bavuga ko yari umunyeshuri mwiza, ufata mu mutwe vuba kandi ukunda umupira w’amaguru.

Arangija amasomo nibwo yagiye mu gisirikare ahitwa Pemba, n’aho aza kuhava ajya mu ishuri ryigisha amahame ya Islam n’aho aharangiza ari umuhanga cyane.

Bagenzi be bamufataga nk’umunyeshuri ukunda amasomo kandi uharanira ko nta muntu warengana.

Kubera indeshyo ye(hagati ya 1.8m na 1.9m) ndetse no kuba yari azi umupira cyane, bagenzi be bamuhimbye Patrick Vieira, uyu akaba yari umukinnyi w’Umufaransa wubakiye izina muri Arsenal.

Mu buzima bwe, Bonomado Machude Omar yacuruje imboga kugira ngo abone agafaranga ko kumubeshaho we na Nyina utari ubanye neza n’umugabo yashatse Se amaze kwitaba Imana.

Mu bucuruzi bwe kandi yakunze gutembera agera muri Tanzania no muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gutembera hirya no hino yaje gusubira iwabo muri  Mocímboa da Praia ahashinga umusigiti.

Uko imyaka yashiraga ni ko yakomezaga kugira imyumvire y’ubutagondwa kugeza mu mwaka wa 2017 ubwo yashingaga umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame akaze ya Islam.

Muri uwo mwaka kandi nibwo yatangiye kugaba ibitero ku mijyi nka Pemba, ariko we akagira ibirindiro mu mashyamba yari hafi aho.

Kugeza ubu ariko nta kintu gifatika kiramenyekana gisobanura icyamuteye kuba umuhezanguni.

Mu ishyamba, yari ashoboye kwihisha k’uburyo bamwe muri bamuzi bamuhaye izina ry’umwami w’ishyamba.

Intambara yatangije ku ngabo za Mozambique yarayitsinze kuko yigaruriye igice kinini cya kiriya gihugu ndetse ingabo zacyo zinanirwa kuhamukura.

Iyo hataba ah’ingabo z’u Rwanda n’ubu Cabo Delgado( Intara iruta u Rwanda inshuro eshatu) iba ikigenzurwa nawe.

Ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha iza Mozambique

Mu mwaka wa 2020 yigeze gutambutsa ubutumwa asaba abatuye Cabo Delgado kwemera ko ari we ubayobora n’ubwo kubyemera byari bibagoye.

Icyo gihe yagize ati: “ Ndabizi neza ko kuba tubayobora mutabishaka, ariko k’ubushake bw’Imana ubu byarashobotse.”

Yabwiye abaturage ko we n’abarwanyi be batazagira umutungo w’umuturage bakoraho ahubwo bazasenya ibikorwa remezo bya Leta.

Amagambo ye ariko ntiyakurikiwe n’ibikorwa kuko abarwanyi be bishoye mu bikorwa by’ubugome birimo no kwica abana bato baciwe umutwe.

Abarwanyi be bakoreraga mu matsinda…

Kugira ngo agere ku ntsinzi imbere y’ingabo za Mozambique, uriya murwanyi yagabanyije abasirikare be mu matsinda 30, buri tsinda rikagira inshingano zihariye, ariko rigakora k’uburyo ryuzuzanya n’irindi.

Imari yo gukoresha mu bikorwa by’aba barwanyi, yavaga mu icukura n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro, itabi n’ibiyobyabwenge byagurwaga n’abakora ubucuruzi butemewe bambuka Inyanja y’Abahinde.

Iby’uko abarwanyi b’uriya mutwe bakorera mu matsinda byigeze gutangazwa kandi n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado Major General Innocent Kabandana.

Icyo gihe yavuze ko ubwo ingabo z’u Rwanda zarwanaga na bariya barwanyi zasanze ari abarwanyi bakorera mu cyo yise ‘udukundi dushikamye’.

Gen Kabandana

Bumwe mu buryo bwiza bwo kugarura amahoro arambye muri Cabo Delgado ni ugutuma abahatuye bagira ubuzima bwiza bushingiye ku kubona serivisi zibakwiye kandi ubutabera bugakurikizwa

Inkuru ya Taarifa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger