AmakuruImyidagaduro

Moses Turahirwa yasobanuye uko yakorewe ivangura rishingiye ku ruhu

Umusore washinze inzu y’imideli ya Moshions iri mu zikora imyenda yambarwa n’abifite baba abo mu Rwanda no mu mahanga, yavuze uko yakorewe ivangura rishingiye ku ruhu.

Moses Turahirwa washinze y’imideli ya Moshions yarakajwe n’uburyo yakorewe ironda ruhu n’umwe mu bagize inzu y’imideli yitwa Flavio Castellani yo mu Butaliyani.

Moses Turahirwa, yanditse kuri Instagram amagambo ari mo uburakari, agaragaza uko yakorewe ivangura rishingiye ku ruhu.

Moses yavuze ubwo yari gukorana ikiganiro (interview) yifashishije ikoranabuhanga n’umwe mu bagize inzu y’imideli yitwa Flavio Castellani yahise agihagarika bitewe n’uko ari umwirabura.

Ati “Nyuma yo gutungurwa no kutishimira kubona isura yanjye, yaretse yaretse icyongereza avuga igitaliyani avuga ko ampagaritse kuko ntashobora kuvuga neza igitaliyani.”

Uyu musore yavuganye uburakari abwira uyu munyamideli ko atari umuntu wo gusubizwa inyuma n’ubonetse wese.

Ati “Flavio, njyewe nitwa Moses, mfite ikigo gikomeye cyitwa ‘Moshions’. Mfite umurogo ntwaramo ubushabitsi bwanjye, ndashaka ku kumenyesha ko ntacyeneye ko unyemera.”

yababwiye ko asanzwe afite inzu y’imideli ikomeye ko kuganira na bo bidashobora kumusubiza inyuma na gato.

Imyenda ya Moshions ikunzwe kugaragaraho imitako y’imigongo, ikaba ikunze kwambwara n’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zo hejuru, ibyamamare mpuzamahanga n’abandi b’abasirimu.

Moses Turahirwa umuyobozi wa Moshions amaze iminsi mu Butaliyani aho yagiye gukarishya ubwenge mu bijyanye n’imideli.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger