MONUSCO ntikwiye kugeda itabonye uko Tshisekedi azatsindwa amatora uruhenu_ Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC

Umuyobozi w’ishyaka MLP (Mouvement Lumumbiste Progressiste), Franck Diongo, yatangaje ko atifuza ko MONUSCO iva ku butaka bwa Congo itabanje kubona uko Perezida Felix Tshisekedi azatsindwa uruhenu mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.

Ibi yabitangarije abayoboke b’ishyaka rye MLP kuwa Gatanu tariki ya 05 Kanama 2022 mu murwa Mukuru i Kinshasa ubwo yari mu muhango wo kumurika ku mugaragaro urubuga rwa Internet rw’ishyaka rye.

Yagize ati “Gusaba ko MONUSCO igenda huti huti kwaba ari uguha amahirwe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kwiba amatora yo mu 2023 nta mutangabuhamya uhari, aha tugomba gushishoza. MONUSCO izagenda imaze kubona uko Felix Tshisekedi atsindwa amatora.”

Frank Diango ni umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka MLP.

Aheruka gutangaza ko aziyamamariza kuyobora DRCongo mu matora ateganyijwe mu mwaka 2023, gusa muri iyi minsi akomeje kumvikana anenga ubutegetsi bwa Tshisekedi avuga ko bunaniwe ndetse ko butabashije guha abaturage icyo bwabasezeranyije bityo ko bugomba kuvaho.

Comments

comments