Ikoranabuhanga

MOJO: Uburyo bwo gukora itangazamakuru rigendanwa hifashishijwe Terefone zigezweho-SmartPhones (The Mobile Journalism Handbook)

Uburyo bwo gukora umwuga w’itangazamakuru neza muburyo bworoshye hifashishijwe telefone ngendanwa bikaba bidasaba kuba hari ubumenyi budasanzwe ubukoresha asanzwe afite mu gukoresha ikoranabuhanga nka Mudasobwa na Internet.

Uburyo bwo gukoresha MOJO,nkuko abahanga bayo babitangaje berekana ko ataringombwa ko ikoreshwa habaye ho gukenera ubuhanga mu ikoranabuhanga ahubwo ko bisaba kuba ufite ubumenyi mu bijyanye n’Itangazamakuru ry’umwuga.

Ubu buryo bushya bwo gukoresha MOJO: The Mobile Journalism Handbook bwaribumaze igihe kitari gito butegerejwe aho ushobora gusangiza abantu batandukanye amashusho (Videos) ukoresheje iPhone cyangwa iPad.

Bamwe mu bagaragaje ubu buryo harimo Ivo Burum na Stephen Quinn bikaza gushyirwa ahagaragara na Routledge, Taylor & Francis Group.

Abanditsi bavuze kumikoreshereze ya MOJO bemeza ko mu by’ukuri bidasaba ubundi buhanga mu ikoranabuhanga ahubwo ikwiye gukoreshwa hagendeye kubyo Stephen Quinn yavuze ,avuga ko bisaba ubuhanga kavukire cyangwa indi mikoreshereze itandukanye muri Multimedia nka: video, audio, text, graphics na stills. uwitwa Ivo Burum naweyabigarutseho avuga ko ubu buryo bwibanda cyane mukuba hari ubumenyi umuntu aba asanzwe afite mu itangazamakuru.

Mu igeragezwa ryakozwe basanze MOJO aribwo buryo bwonyine bworoheje kandi bugezweho mu kuvugurura imikoreshereze ya Terefone ngendanwa habyazwa umusaruro mu gukoreshwa kwazo hafatwa Video zigeza ubutumwa kubatuye Isi vuba kandi bukaba budasaba kuba bwateguwe n’abantu benshi kuko n’umwe yabikora neza kandi vuba.

Mu gushirwa ahagaragara kwa MOJO abanditsi bamwe na bamwe bayivuzeho bagaragaza ko ishobora kuba ntakintu gishya ibumbatiye kurusha ubundi buryo bwose bwaribusanzwe kuko baribafite imyumvire ibagaragariza ko bushobora kuba ntamutekano w’ibyafashwe uba uhari ariko kugeza ubu umutekano wabyo urahari kandi uhagije.

Muri ubu buryo ushobora gukoresha umuntu runaka Interview ukayibika muri telefone ngendanwa yawe,ukaba ushobora kuvuga ibyo yatangaje ( Quoting) waba wanafashe Video ukaba ushobora kubihuriza hamwe ukageza kubagenerwa bikorwa amakuru ahagije kandi yuzuye.

Igihe utunganya amakuru wifashishije uburyo bwa MOJO ibiteganwa mugutegura inkuru zujuje ubuziranenge mu itangazamakuru birakurikizwa harimo 5W na 5H-5HW. (what, where, when, who, why – how).

Izi 5WH zikoreshwa mu itangazamakuru kugira ngo habeho umwimerere w’Inkuru yateguwe impamvu yatumye ibaho,aho yabereye,igihe yabereye n’icyo igamije kugeza kubagenerwabutumwa.

Burum na Quinn, nibo batanze igitekerezo kuri Mojo havugwa uburyo hashobora gufatwa Video,gutunganya amajwi,no kubishyira ahagaragara hifashishijwe Terefone zigezweho (SmartPhones)

Hifashishijwe MOJO, smartphone ishobora kuba inzira nziza yo gukusanya amakuru no gutegura amashusho cyangwa se Video aho waba uri hose kuko ubu buryo bugendanwa. Hamwe na MOJO ushobora gutunganya Video nokuyaploadinga kuri You Tube ukoresheje SmartPhone yawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger