AmakuruImyidagaduro

Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Gisabo ari mu munyenga w’urukundo(Amafoto)

Miss Uwase Hirwa Honorine benshi bamenye nka Miss Igisabo ari mu munyenga w’urukundo. Kuri ubu ntagihisha amarangamutima ye ku musore bakundana kuko buri munsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe.

rukundo rwa Uwase yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite, ni uko mu minsi ishize, Uwase yerekeje i Dubai aho yari kumwe n’umukunzi we, hakaba ari naho bafatiye amafoto akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Uwase ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.

Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger