Imyidagaduro

Miss Supranational 2017 : Irebere uburanga bwa Habibah yambaye Bikini

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2017 Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 yakoze imyiyereko yambaye  bikini ukunze guteza impaka mu banyarwanda bavugako bihabanye n’umuco.

Kwiyerekana mu mwambaro wo kogona mu mazi menshi (bikini) ni bimwe mu biranga amarushanwa ya banyampinga , abakobwa bose baba bahagarariye ibihugu byabo bakaba basabwa kwiyerekana gutyo kuko ari kimwe mu bitanga amanota muri aya marushanwa.

Habibah uhagarariye u Rwanda nawe yagaragaye yambaye umwenda wa bikini ubwo biyerekanaga doreko byakunze kutavugwaho rumwe  aho ubushize Miss Igisabo yangaga kwiyerekana yambaye Bikini agahitamo kwiyambarira ikanzu ndende benshi bakunze kwita ngendanye agakiza.

Ubwo yavaga mu Rwanda Habibah ubwo yarabajijwe niba azemera kwambara bikini  yanze kugira icyo avuga ku kwambara bikini, asaba Abanyarwanda gutegereza umunsi wabyo ukagera, gusa yavuze ko azasigasira umuco nyarwanda.Ababyeyi be nabo bari bamusabye kuzasigasira umuco nyarwanda nk’umukobwa warezwe. Aha umuntu akaba yakwibaza niba uyu ariwo muco yashakaga kwereka abanyarwanda

Uwase Hirwa Honorine uheruka mu marushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije muri Phillipines yanze kwiyerekana muri uyu mwenda ahitamo kuwambara ariko arenzaho agatambaro  mu rwego rwo guhesha ishema umuco w’igihugu cye .

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore 2013, Umwali Neema Larissa mu 2014, Gisa Sonia mu 2015, Akiwacu Colombe mu 2016 ndetse na Ingabire Habiba ugiyeyo mu 2017.

Mbere ya Ingabire Habiba undi mukobwa watinyutse kwambara ’Bikini’ ni Gisa Sonia ndetse wanasoje irushanwa agizwe Miss Africa Supranational 2015. Mu mwaka ushize nabwo Akiwacu Colombe yarayambaye ndetse asoza abonetse mu bakobwa icumi ba mbere bitwaye neza.

Ati mpagarariye u Rwanda
Yari yasxabwe n’ababyeyi be kuzarangwa n’umuco nyarwanda
Yari yasezeranyije abanyarwanda gutegereza bakazareba uko aziyerekana

Irebere hano uko biyerekanye

https://www.youtube.com/watch?v=9GqMOBVM_0Q

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger