Urukundo

Miss Sharifa Umuhoza yamaze kwamikwa impeta y’abakundana

Umuhoza Sharifah ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 , iki gihe nibwo yamenyekanye mu itangazamakuru none uyu mukobwa yamaze guhamiriza teradignews.rw ko yambitswe impeta n’uwo bazabana.

Ibi birori byo kwambika impeta Miss Umuhoza Sharifah byabareye muri Hotel Glazia, gusa ariko  yirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi nkuru cyane ko ahamya ko mu minsi iri imbere ari bwo aya makuru azajya hanze ku buryo bweruye cyane ko n’umusore bakundana yamugize ibanga , ibi yabidutangarije muri aya magambo.

”Ni byo bateye ivi ariko umusore sinahita mutangaza muzamumenya mu minsi iri imbere.” Umuhoza Sharifa yatangarije Inyarwanda.com ko ubukwe bwabo buri mu minsi iri imbere.

Twagerageje kumubaza ibijyanye n’itariki ubukwe buzaberaho ndetse n’aho buzabera ariko adutangariza ko twaba twitonze ngo azabimenyesha inshuti n’abavandimwe mu minsi ya vuba ndetse twanamubajije cyane ku mukunzi we wateye ivi ariko biba ibyubusa arymaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger