AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2022: Miss Jolly yasubizanyije uburakari abamwibasiye ko yagize amarangamutima kuri Divine Muheto

Ubwiza bwa Nshuti Divine Muheto uri mu bakobwa 9 ,batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, bukomeje kuvugisha benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho bwabonwe n’umwe mubagize akanama nkemuramaka Miss Mutesi Jolly.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly, abanza kubasuhuza na bo baramwikiriza.

Miss Jolly Mutesi akibona uyu mukobwa yabanje kumubwira ko ari afite uburanga buhebuje. Yagize ati “Uri mwiza pe!”

Benshi barimo umunyamakuru Samuel Baker wa Royal Fm, bagaragaje ko Miss Mutesi Jolly atagakwiye gukoresha iyi mvugo ku mukobwa uri guhatanira ikamba n’abandi, kuko bishobora kwerekana uruhande ahengamiyeho.

Ati “Muri irushanwa nk’iri Miss Mutesi Jolly nk’ umuntu uri mu kanama nkemurampaka ntabwo wari ukwiye kubwira umuntu uri kurushanwa n’abandi ngo “nabonye uri mwiza?”.

Akomeza ati “Nshingiye kuri ibi ndiyumvisha ko Nshuti Divine Muheto azatangazwa nka Miss Rwanda 2022. Kata ziratangiye.”

Muranyarubugu Ufiteyezu we yanditse agaragaza ko atemeranya n’ibyavuzwe na Samuel Baker, kuko gutera imbaraga umuntu mu irushanwa nk’iri biba bikenewe. Kuri we nta kosa Miss Mutesi Jolly yakoze kuba yavuze ku bwiza bwa Muheto.

Ati “Kandi ubu iyo aza kuvuga ko ari mwiza ku wundi utari mwiza nk’uyu ntabwo muba mwavuze ibi byose ariko kubera yavuze ukuri ngo kata mu irushanwa, ‘motivation’ nayo iba ikenewe, iyo umuntu bamubwiye ngo yitwaye neza se nabwo ni kata? Mutesi Jolly nakomerezaho kandi ni umuhanga.”

Miss Mutesi Jolly yasubizanyije uburakari Samuel Baker amubwira ko atari umuntu utabona, kandi ko nta kibazo abona mu kubwira umuntu ko ari mwiza. Amusaba gufata umwanya wo kwihugura akamenya byinshi ku marushanwa y’ubwiza. Uyu mukobwa yavuze ko ubwiza ari kimwe mu bintu bitatu irushanwa rya Miss Rwanda rigenderaho. Ati:

Nshuti yanjye Baker urakoze ku bw’ikitekerezo cyawe. Gusa, ndakumenyesha ko ntari umuntu utabona, nta n’ikibazo kubwira umuntu ko ari mwiza. Icyaba cyiza wafata umwanya ukiga uko muri kino kibuza cy’ubwiza bikorwa. Kuvuga ku bwiza ni imwe mu nkingi eshatu tugenderaho, si icyaha.

Nshuti Divine Muheto wateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, abaye Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko yatiza imbaraga ze “IGICERI Program”. Iyi ni gahunda itoza abaturage kwizigamira bahereye ku giceri cya 100 Frw buri munsi. Umwihariko Nshuti yifuza gushyiraho ni ukuwutoza n’urubyiruko yibanda ku b’igitsina gore.
Muheto ari mu bakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022. Muri iyi Ntara hari hiyandikishije abagera kuri 51, 34 ni bo bageze imbere y’akanama nkemurampaka, gahitamo 9 bagomba gukomeza.

Abakomeje ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.
Muheto ari mu bakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022. Muri iyi Ntara hari hiyandikishije abagera kuri 51, 34 ni bo bageze imbere y’akanama nkemurampaka, gahitamo 9 bagomba gukomeza.

Abakomeje ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger