Miss Rwanda 2018: Mushombokazi Jordan akomeje kwanikira bagenzi be , Dore urutonde

Amarushanwa ya Miss Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 ageze ahakomeye, abantu bari gutora abakobwa baha amahirwe bakoresheje kohereza ubutumwa bugufi , nyuma y’ iminsi 2 gusa iki gikorwa gitangiye uwitwa Mushombokazi Jordan akomeje gusiga bikomeye abandi bakobwa bari guhanganira Ikamba.

Ku munsi wejo kuwa mbere , Mushambakazi Jordan wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo ari naho yaboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018 niwe wari uyuboye abandi bose n’amajwi 1714 kurutonde rw’agateganyo aho Umutoniwase Anastasie ariwe uri inyuma y’abandi bose n’amajwi 7. Uyu mukobwa uri guhiga abandi ararusha umukurikira amajwi hafi 1 500.

Uyu munsi uko urutonde rumeze , uyu Mushambakazi Jordan akomeje kuyobora urutonde aho ari imbere n’amajwi 6698 , ubu akurikiwe na Neema Nina n’amajwi 2793. Uyu Neema Nina ku munsi ubanza yari uwa 19 n’amajwi 60. ku Mwanya wa gatatu ntacyahindutse kuko Irebe Nanatcha ari we wawugumanye.

Kuri uru rutonde uwanyuma ni Uwimbabazi Aliance ufite amanota 114 mu gih ku munsi w’ejo yari Umutoniwase Anastasie, icyakora uyu ubu yabaye uwa 29.

Abantu bakomeje gutora abakobwa baha amahirwe kandi babona babikwiye koko ko baba  Nyampinga w’ u Rwanda. Kubikora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika “Miss” ugasiga akanya noneho ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.

Aya matora azamara iminsi mike cyane kuko ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 aribwo hazaba amajonjora y’ibanze aho mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n’ Umujyi wa Kigali bazatorwamo 25 bazajya mu mwiherero uzatanga Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Dore uko urutonde rw’agateganyo rumeze

Uku niko urutonde rumeze

Comments

comments