Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: LIVE reba uko hagiye gutoranywa abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba

Reka tubahe ikaze nanone hano mu ntara y’Uburasirazuba ahagiye kubera amajonjora y’ibanze y’abakobwa bazahagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2018, iki ni gikorwa kigiye kubera mu karere ka Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Tubibutse ko ku munsi wejo ubwo twari kumwe i Huye nanone mu gikorwa nkiki, abakobwa icumi nibo batoranyijwe , ibintu bitari bisanzwe kuko bundi mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba hafashwe abakobwa 6 muri buri ntara.

Reka tubibutse ko Mu bakobwa 30 bari biyandikishije mu ntara y’Amajyepfo, habonetsemo 14 gusa bari bujuje ibisabwa ari nabo bahatanye hakavamo aba icumi :

1 . Dushimimana Lydia

2 . Irakoze Vanessa

3 . Ishimwe Noriella

4 . Ikirezi Mpore Marie Wivine

5 . Nzakorerimana Gloria

6 . Umunyana Shanitah

7 . Umuhire Rebecca

8 . Uwase Ndahiro Liliane

9 . Mushombokazi Jordan

10 . Umutoniwase Anastasie

Reka twigerere hano i Kayonza ari naho teradignews.rw iri  magingo aya maze tubagezeho uko iki gikorwa kigiye kugenda.

Aha noiho hagiye kubera aya majonjora
Nkuko bisanzwe bigenda barabanza bagatanga imyirondoro yabo
Aba ni bamwe mu bari gukurikiranira hafi ibi bikorwa
Atambaye ya makanzu , uyu nawe aje guhatana nabagenzi be ngo azahagararire iyi ntara
Uwo wambaye agapira ku mweru murabona aza gukomeza? hhhhh mujye ahandikirwa ubutumwa mu tubwire

Ubu bari gupima uburebure ndetse n’ibiro bafite

Babapimaga
Uyu niwe usanzwe abapima
Yarangije gupimwa ubu yiteguye irushanwa

Miss Rwanda 2018

Itangazamakuru ryahageze, iki nicyo cyumba kigiye kuberamo aya majonjora
Miss Rwanda 2018
Andre , MC muri Miss Rwanda atangije igikorwa

Ntabwo byoroshye rero ubu ibintu birashyushye , nyuma  yuko babapimye uburebure , bakabapima ibiro , ubu abakobwa 15 nibo basanze bujuje ibisabwa , aba bakobwa bose bakaba bamaze kwiyereka akanama nkemurampaka, ubu umwe ku wundi bagiye kubazwa ibibazo na ka kanama nkemura mpaka kayobowe na Sandrine Isheja.

Aba nibo bakobwa bagiye gutorwamo abazahagararira intara y’Uburasirazuba

Abakobwa 15 bagiye guhatana mu ntara y’ Iburasirazuba

1 . Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71

2 . Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70

3 . Ibuka Ines Carine afite imyaka 19, ibiro na metero 1.71

4 . Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70

5 . Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72

6 . Uwera Nice afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.72

7 . Akaliza Lizzy afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.78

8 . Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76

9 . Uwimbabazi Kimija afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74

10 . Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70

11 . Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78

12 . Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81

13 . Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77

14 . Bukunda Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71

15 . Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70 

 

 

 

Bari gufata Nimero barambara kugirango babamenye nezabatajijisha akanama nkemurampaka , mu kanya gato baraba batangiye kubazwa

Ku isaha ya saa 2:18, Abakobwa bose uko ari 15 batangiye gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka bagenda babazwa ibibazo bitandukanye nabo basubiza ari nako abagize akanama nkemurampaka bagenda berekana uwo babonye yitwaye neza, uwitwaye neza bamwereka agapapuro kanditseho YES uwitwaye nabi akerekwa akanditseho NO . buri muntu wese uri mu kanama nkemurampaka akora ibye , ubona adatanga YES cyangwa NO arifata.

Uyu niwe bahereyeho babaza, uyu yitwa Akaliza Lizzy yambaye numero 1

Undi ukurikiyeho ni  Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70, uyu mukobwa ejo kuwa gatandatu yari yagiye kwiyamamariza i Huye , ntabwo byamukundiye kuko atabonetse muri babandi icumi , asa nuwumviye inama yagiriwe na Sandrine Isheja kuko akimara guca imbere y’akanama nkemurampaka i Huye , bamuhaye No maze bamugira inama yo kujya kugeragereza ahandi none yagiye mu ntara y’Uburasirazuba.

Miss Rwanda 2018

I Huye ni uku yari yambaye

Hakurikiyeho uyu witwa Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78

Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71

Biragaragara ko abakobwa babuze amahirwe mu ntara zindi baje kugeragereza mu ntara y’ Uburasirazuba, uyu ni Ibuka Ines yari yiyamamaje mu ntara y’i Burengerazuba, uyu aha ntiyigeze uhabonera amahirwe kubera ko atatowe mu bagomba guhagararira iyi ntara muri Miss Rwanda, akigera imbere y’akanama nkemurampaka yatangaje ko yari yazize kugira ubwoba no kutigirira icyizere ariko magingo aya ngo byarakosotse kandi yizeye gutambuka.

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018
Hanze abantu ni benshi barashaka kumenya uko biraza kugenda dore ko banaherekeje bagenzi babo nkuko byagenze i Huye ku munsi w’ejo

Kugeza ubu abakobwa bari gusubiza neza ibibazo biri kubazwa, ntabwo byoroshye pe ndakubwiza ukuri , uyu ni Nsengiyumva Liliane afite imyaka 19, ibiro 69 na metero 1.70

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018
Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018
Uko amafoto akurikirana niko bari gukurikirana baciye imbere y’Akanama nkemurampaka, uyu ni Uwimbabazi Kimisa afite imyaka 21, ibiro 54 na metero 1. 74
Miss Rwanda 2018
Dukunde Adelice Babriella afite imyaka 22, ibiro 58 na metero 1.71
Miss Rwanda 2018
Uyu we hanze bari kumwita Igisabo, ababimwita nabamuherekeje, yitwa Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70 ikindi kandi yanabyinnye akaririmbio mu mbyino gakondo.

Miss Rwanda 2018
Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72
Miss Rwanda 2018
Uheruka abandi mu kubazwa Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77

Ku isaha ya saa 4:23, abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero w’akanya gato ari naho barabarurira amajwi buri mukobwa umwe muri aba yagiye abona hanyuma baze batangaza abakobwa bagiye gukomeza mu kindi cyiciro bahagarariye Intara y’Iburasirazuba muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nkuko bisanzwe bigenda , umukobwa urahabwa pass niwe uraba akomeje mu cyiciro gikurikira, abantu bose bakomeje kwibaza uko biragenda.

Ubu amatsiko ni menshi, imitima iri kudiha muri aba bakobwa, ese ndakomeza? cyangwa oya?, Mana mfasha , ni ndenga aha nzagushima Mana………. Ahaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!Abagize akanama nkemurampaka bamaze kugaruka ndetse ubu n’abakobwa bose bagiye kongera kugaruka bahagarare imbere y’akanama nkemurampaka hanyuma hatangazwe abakobwa bazahagararira Intara y’Uburasirazuba ndetse hanamenyekane abasigaye ariko nabo bagifite amahirwe dore ko hasigaye Umujyi wa Kigali kandi nawo bemerewe kujya kwiyandikishayo bakongera bakagerageza amahirwe.

Ku isaa kumi n’imwe nibwo Isheja Sandrine uhagarariye akanama nkemurampaka yatangaje ko bahisemo abakobwa batandatu batorewe guserukira intara y’i Burasirazuba maze batangira guhamagarwa batyo. Abakomeje ni;

Umutoni Charlotte afite imyaka 20, ibiro 60 na metero 1.78

Munyana Shemsa afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81

Uwineza Solange afite imyaka 21, ibiro 50 na metero 1.72

Umwali Lindah afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.77

Umutoni Fidela afite imyaka 20, ibiro 64 na metero 1.70

Bampire Diane afite imyaka 21, ibiro 55 na metero 1.70

Abakomeje basabwe guhobera abasigaye

Inkuru bijyanye:

Umukobwa wari watsindiwe i Huye amahirwe aramusekeye, Aba nibo bakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

Photo: Hirwa Redemptus-Teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger