ImyidagaduroUmuco

Miss Rwanda 2018: Itariki ndetse n’ahantu amajonjora azabera mu ntara zitandukanye

Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura irushanwa ry’abakobwa baba bagomba gutorwamo  umwe uzaba nyampinga w’igihugu, Miss Rwanda , yagaragaje ingengabihe y’uko igikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2018 kizagenda n’impinduka zizagaragaramo.

Dore uko gahunda iteye.

Tariki ya 13 Mutarama 2018 : Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Karere ka Musanze muri La Palme Hoteli

Tariki ya 14 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burengerazuba , mu Karere ka Rubavu muri Hill View Hoteli

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye ni muri Credo Hoteli

Tariki ya 21 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burasirazuba , mu karere ka KayonzaSilent Hill Hoteli

Tariki ya 27 mutarama 2018: Umujyi wa Kigali ni muri Hill Top Hoteli mu karere ka Gasabo

Kwiyandikisha bikorwa kuri internet aho uca kuri www.missrwanda/registration

Imodoka izahabwa umuntu uzegukana ikamba

Nyuma yo gutoranya abakobwa tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jonjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo itatu hakazavanwamo 20 berekeza mu mwiherero aho kuba cumi na batanu nk’ibisanzwe. Kugeza ubu abakobwa barenga 150 nibo bamaze kwiyandikisha aho bagomba gutorwamo umwe.

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda wa 2018  uzasimbura Iradukunda Elsa bizabera muri Convention Centre , Tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger