Imyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Imodoka izatangwa irusha iyari isanzwe ho miliyoni 3-AMAFOTO

Mbere y’uko abakobwa berekeza mu mwiherero uzasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2018, babanje kwerekwa imodoka izahabwa uzaba ahize abandi, banatangarizwa ko irusha agaciro iyari isanzwe  ho miliyoni 3.

Iyi modoka yeretswe aba bakobwa ndetse n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 aho ikompanyi icuruza imodoka ya Rwandamotor ikorera hafi ya Rwandex.

Iyi ni  imodoka iri mu bwoko bwa “Suzuki Baleno” ,  ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi irarusha miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda iyo bari basanzwe batanga kuko yo yari ifite agaciro ka miliyoni 15 uretse ko nayo ari Suzuki.

Iyi niyo modoka izahabwa Miss Rwanda 2018

Abahagarariye iyi kompanyi basobanuriye aba bakobwa ibyiza by’iyi modoka ndetse banababwira ko ishobora gukoresha Bluetooth, maze mu gusoza bifuriza amahirwe aba bakobwa nabo baseka cyane bati murakoze.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda nabo basabye ko bafungura imiryango y’iyi modoka maze bereka aba bakobwa 20 ko iyi modoka ari nshya , baboneyeho n’umwanya  wo kubabwira ko batari guhatanira iyi modoka ahubwo ko iyi ari agashimwe.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 azamenyekanira mu birori bizaba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center aho kwinjira muri ibi birori ari  ibihumbi bitanu [5000frw] ku muntu umwe, mu myanya y’icyubahiro akaba ari  ibihumbi icumi [10,000frw] n’ameza y’abantu icumi ku bihumbi magana atanu [500,000frw].

Iyi niyo izatangwa
Suzuki Baleno
Abakobwa barayitegerezaga cyane banasobanurirwa ibyiza byayo!!!!
Iracyari nshya

Banayifotorejeho
Iyi niyo batangaga none bahinduye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger