Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Ikiganiro na Usanase Shamim udakozwa ibya Bikini na Mukorogo

Kuya 13 Mutarama i Musanze mu karere ka Rubavu nibwo umukobwa witwa Usanase Shamim yaganiriye na Teradignews.rw ubwo yaramaze gutsinda amajonjora y’ibanze y’abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018 .

Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero1.76 amaze kuboneka muri 6 bazahagararira iyi ntara y’Amajyarugu, twaramwegereye maze dutangira tumubaza uko yiyumva kuba abashije gutsinda amajonjora maze atangira atubwira ko anezerewe cyane yewe ati namwe murabyibonera ndetse anakomoza ku myambara ya Bikini n’amavuta ya Mukorogo ahindura uruhu maze we avuga ko atabikozwa.

Usanase Shamim Irene ati: ” Kuba mbashije kuba nahagararira intara y’Amajyaruguru biranshimishije cyane kandi ni zimwe mu nzozi zanjye ziri kugenda ziba impamo, ku bijyanye n’ibyo nzakora mbaye Miss Rwanda ntabwo nzajya kure y’ibyo abandi bakoze ahubwo nzakomerezaho.”

Uyu mukobwa unafite  umushinga wo guteza imbere umuryango Nyarwanda ahereye ku bana ndetse n’ababyeyi cyane ko we asnga byose ariho bihera, yavuze ko ubwiza ari imbere ahubwo ko ubwiza atari ukwisiga amavuta ahindura uru, ibi yabidusubije tumubajije niba yaba azi amavuta bnshi bakunze kwita mukorogo.

Yagize ati:” Ubundi ubwiza ni imbere ntabwo ubwiza arukwisiga amavuta y’ubwiza oya nkuko tubizi uburanga ni uko uba waravutse ntabwo ari uburyo uba warihinduye , njye rwose biriya bintu ntabwo nemeranya nabyo.”

Usanase Shamim Irene yanakomoje kuri Bikini maze avuga ko we atemeranya nabayambara kuko ngo mu muco nyarwanda ntabwo kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri biri mu bigize umuco , uyu mukobwa kandi we yanavuze ko igihe yaba Miss Rwanda akajya guhagararira igihugu mu mahanga agasabwa kwambara uyu mwenda wo kogana atabikora.

Abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda ni abakobwa batandatu bagizwe na Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero1.76, Ishimwe Belly Stecy w’ibiro 55, upima metero 1.70 , Umuhoza Linda upima ibiro 59 metero 1.77, Ingabire Divine upima ibiro 55 na metero 1.73, Irebe Natacha Ursule Upima ibiro66 na metero 1.72, Umutoniwase Paula Upima ibiro  65 na metero 1.72.

Aba nibo bakobwa 6 bazahagararira intara y’Amajyaruguru

Si i Musanze gusa ariko hakorewe ijonjora ry’ ibanze kuko n’i Rubavu  abakobwa batandatu bazahagararira intara y’Uburengerazuba baraye bamenyekanye kuya 14 Mutarama 2018, abo bakobwa ni Uwimbabazi Alliance, numero 1,  Iradukunda Liliane, numero 4 Neema Nina, numero 3, Isimbi Chanella numero 5, Uwase Fiona, numero 6 na Gacukuzi Belyse, numero 2.

Aba nibo batandatu bazahagararira intara y”uburengerazuba

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger