Miss Rwanda 2018: Ikiganiro na Dushimimana Lydia uvuga ko akunda uko ateye

Kuya 20 Mutarama 2018, i Huye mu ntara y’Amajyepfo habaga  ijonjora ry’ibanze mu gushaka abakobwa bazahagararira iyi ntara mu gushaka umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda wa 2018, Dushimimana Lydia ufite ibiro 57, uburebure 1.70, wari wahawe nimero 9 ni umwe mu bakobwa batoranyijwe twaganiriye nawe.

Ubusanzwe muri iyi ntara abakobwa 15 nibo baciye imbere y’akanama nkemurampaka , babazwa ibibazo bitandukanye maze nyuma yo guteranya amanota bahitamo abakobwa 10 . Ibi ntabwo byari bisanzwe kuko ubudi abakobwa 6  nibo batoranywaga, gusa ariko ngo kubera ubwiza n’ubumenyi aba bakobwa bari bafite , ntabwo byoroheye akanama nkemurampaka ko babona abakobwa 6 maze bahitamo gufata abakobwa 10.

Nyuma yuko uyu Dushimimana Lydia yari atsinze aya majonjora, Teradignews.rw yaramwegereye maze bagirana ikiganiro aduhishurira ko akunda uko ateye cyane ko n’abamwe mu nshuti ze badutangarije ko nawe akunda uko ateye.

Dushimimana Lydia yagize ati : Ndishimye cyane kuba mbonye Pass ya mbere , nkunda uko nteye nibyo koko ntakibura kandi hari nikibura ntacyo narenzaho, nabyakira ntakibazo.”

Uyu mukobwa kandi yagarutse ku myambaro ya Bikini n’ amavuta ya mukorogo muri aya magambo:” Aaaaah Bikini icyo nayivugaho, twese tujya koga ariko ngirango iyo abantu bagiye koga bambara Bikini ariko Bikini ziratandukanye, Hari ikwambika hari n’ikwambika ubusa rero biterwa no guhitamo k’umuntu hanyuma mukorogo yo  biterwa no kwiyakira k’umuntu haba igihe umuntu avutse ntiyakire uko asa maze akifuza gusa n’abagenzi be bikaba byamutera kwisiga ayo mavuta ahindura uruhu.”

Uyu Lydia ni umunya-Butare, yiga i Huye muri IPRS mu mwaka wa mbere akaba yiga itumanaho n’ikoranabuhanga, ni umwana wa kane murugo iwabo.

Twanamubajije uwaba yaramugiriye inama yo kuza mu marushanwa ya  Miss Rwanda maze  adutangariza ko ari ibintu yakundaga kera ko yumvaga igihe kizagera akabijyamo. Ati:”Ni ibintu nakundaga kuva kera ngeze aho ndavuga nti kubera iki ntakwiyandikisha uyu mwaka nanjye nkarushanwa? rero icyambere ni icyizere nagize .”

Abakobwa 10 bazahagararira intara y’Amajyepfo

Aba bakobwa 10 bakomeje mu cyiciro gikurikira ni  Dushimimana Lydia ufite ibiro 57, uburebure 1.70, ni nimro 9. Irakoze Vanessa ufite ibiro60, uburebure 1.77, ni nimero 2. Ishimwe Noriella, ufite ibiro51, uburebure 1.70, ni nimero 14. Ikirezi Mpore Marie Wivine, ufite ibiro46, uburebure 1.71, ni nimero 1. Nzakarerimana Grolia ufite ibiro65, uburebure1.71, ni nimero 6. Munyana Shanitah ufite ibiro 55, uburebure 1.84, ni nimro 10. Umuhire Rebecca ufite ibiro 55 , uburebure 1.70, ni nimero 12. Uwase Ndahiro Liliane ufite ibiro 69, uburebure 1.74, ni nimero 13. Moshombokazi Jordan ufite ibiro56, uburebure 1.71, ni nimero 7 na Mutoni wase Anastasie ufite ibiro60, uburebure 1.80, ni nimero 8.

 

 

Comments

comments