Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Bagiye kujya mu mwiherero, umukobwa umwe yatunguranye ahagera ateze moto-AMAFOTO

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, nibwo abakobwa bose  20 basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bahagurutse i Kigali maze berekeza i Nyamata mu mwiherero, umukobwa umwe niwe wenyine wahageze ari kuri moto nyamara abandi bari baje mu modoka banaherekejwe n’ababyeyi babo ndetse n’inshuti.

Uyu ni uwitwa Umutoniwase Anastasie, ukoresha Nimero 31 muri iri rushanwa, uyu yageze ku Inteko y’ururimi n’umuco aho aba bakobwa bose bahagurukiye berekeza i Nyamata, uyu asa naho ari mu  bahageze nyuma, yaje ateze umumotari ari wenyine mu gihe abandi bose bari baherekejwe,  niko gufata igikapu cye cyari kirimo ibikoresho azifashisha mu mwiherero maze yerekeza aho abandi bari bari.

Aha niho bari bari

Abari baraho bibajije ibintu byinshi mu gihe babonaga abandi baza mu imodoka , ariko nanone hari n’abashimye uyu mukobwa bavuga ko yanze kwigora ahubwo akahagera akoresheje uburyo bumworoheye.

Uyu  Umutoniwase Anastasie, yaboneye itike mu ntara y’Amajyepfo, muri uyu mwiherero ari kumwe n’abandi bakobwa bagera ku 8 n’abo baboneye itike muri iyi Ntara y’Amajyepfo. Aba bakobwa bose bagiye kumara ibyumweru bibiri bari kumwe muri uyu mwiherero.

Akigera aho yagombaga kuvira kuri moto
Umumotari yashakaga ngo ntibamufotore ahita yambara ingofero
Yari agiye kwishyura ……..

Amaze kuva kuri moto , yahise ajya aho abandi bari bari
Kubera ko yari yambaye inkweto ndende, igikapu cyabanje kumugora
Aha yari ageze mu gipangu inteko y’ururimi n’umuco ikoreramo
Ntacyo byari bimutwaye
Aha yari amaze kugera i Nyamata , …..yafataga nimero imwereka icyumba araba arimo muri ibi byumweru bibiri
Yaboneye itike mu ntara y’Amajyepfo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger