AmakuruImyidagaduro

Miss Nimwiza Meghan yatangiriye i Musanze ubukangurambaga ku mushinga we ujyanye n’ubuhinzi (+AMAFOTO)

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatangije ubukangurambaga azakora mu turere twinshi tw’igihugu aho ashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi.

Miss Meghan Nimwiza yari amaze iminsi akora ubushakashatsi ku mushinga we ujyanye n’ubuhinzi anashaka abafatanyabikorwa, yatangije ubukangurambaga azakora mu turere dutandukanye  tw’igihugu .

Ubu bukangurambaga yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 yabugabanyijemo ibice bitatu;

Igice cya mbere ahura n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abashyiriye ubutumwa bw’icyizere ndetse anafasha ababikora by’umwuga nababikora bisanzwe bakungurana ibitekerezo ndetse baba bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi z’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in agriculture form (RYAF),BDF, inzego za leta n’abikorera ku giti cyabo cyane cyane buri wese bijyanye nicyo akora akareba uruhare rwe mu kugira ngo ubuhinzi bw’ubunyamwuga bwimakazwe bigendeye ku rubyiruko ariko bibanda kubabisanzwemo.

Igice cya kabiri ni ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse bakiri bato yibanda kubakiri mu mashuri yisumbuye atangira kubereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n’ubuhinzi. aha rero agenda aganira n’urubyiruko ruri mu mashuri aho arikumwe nabo twavuze haruguru bose.

Icya gatatu ni cyo yifashishije Miss Rwanda 2018 ufite umwe mu mishingaye yatangiye umwaka wa 2018 wo kurwanya imirire mibi imwe mu nzira yahisemo gukoresha no kubaka uturima tw’igikoni aho bishobola akaba ari muri urwo rwego aho bari gusura ibigo byamashuri bari gusiga bakoze n’umurima w’imboga bifashishije inzobere kuva mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyeshuri .

Mu Karere ka Musanze  Miss Nimwiza yahuye n’urubyiruko rwinshi rwaho rwagize umwanya wo kuganira n’inzego zitandukanye, rugahabwa inama rukanamarwa impungenge ku mahirwe ari mu buhinzi.

Nyuma yiyo nama Miss yasuye ikigo cya GS Musanze ndetse na E.S Musanze aho yaganiraga n’urubyiruko rwaho ku byiza by’ubuhinzi ndetse anabereka amahirwe ari mu buhinzi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wagatandatu Miss Meghan Nimwiza  azakomereza iyi gahunda ye aho azaganira n’urubyiruko rwiga ku kigo cya Sunrise High School akomeza kubwira urubyiruko  amahirwe ari mu buhinzi  n’ubworozi .

Miss Nimwiza Meghan ari gufatanya nabanyeshuri kurema uturima tw’igikoni
Miss Rwanda 2019 yanasangira n’abanyeshuri
Miss Nimwiza Meghan yababwiye ko kujya mu buhinzi bitavuze gufata isuka gusa ahubwo umuntu ashobora no kwifashisha ikoranabuhanga
Miss Nimwiza Meghan yari aherekejwe na Miss Iradukunda Liliane
Byari ibyishimo kubanyeshuri basuwe na Miss Rwanda 2019

Twitter
WhatsApp
FbMessenger