AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yavuze kubugambanyi ashinjwa ku ifungwa rya Prince Kid anavuga kubifuzaga ko nawe afungwa

Miss Mutesi Jolly wakunze kugarukwaho cyane mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid avugwaho kuba ariwe wamugambaniye, yemeje ko we ntabushobozi afite bwo kubeshya ubutabera ndetse ko ari ibintu umuntu atakinisha .

Mu kiganiro na Yago Tv , Mutesi Jolly abajijwe ku byamuvuzweho mu rubanza rwa Prince Kid yagize ati’’Izo ni sinema zabo Vraiment , ntabwo , urumva tuba turi Public Figures,ikindi none se ko hari bamwe bavugaga ngo nibamufata bafate na Jolly ibyo aribyo byose babiziranyeho.So ibyo bivuyeho noneho bagiye mu rujijo kubera ko Jolly adafashwe ngo afungwe . Nibaza ko ari ukubera ko arinjye mukuru mu bakobwa bose turikumwe. Noneho kuko Jolly atafunzwe niwe wamufungishije ?’’

Mutesi Jolly avuga ko Abanyarwanda bagomba kumenya ko adafite ububasha bwo kubeshya ubutabera ati’’ Icyo kintu uba wibeshye cyane kandi turi mu gihugu gitanga ubutabera koko, ntabwo wabeshya ubutabera ngo bufate umuntu, ntibishoboka, hari ibintu udashobora gukinisha’’

Mu kinagiro aherutse kugirana na ISIMBI TV, Miss Mutesi Jlly yavuze ko abantu bagomba kurekera ubutabera akazi kabwo cyane ko Prince Kid atarahamwa n’icyaha kandi ko nagirwa umwere azagaruka muri Sositeye ikamwakira kandi ko icyaha nikimuhama agomba kwemera akabibazwa.

Ku bijyanye no kuba bivugwa ko Miss Jolly ariwe washutse Miss Muheto kugira ngo barangize Prince Kid maze begukane irushanwa rya Miss Rwanda , yavuze ko ari Simena z’Abanyarwanda baba bifitiye , baba bashaka gukina agasobanuye kakarangira ati’’ ariko biratandukanye , bitandukanye n’ukuri, ukuri kuzamenyekana , inzego z’ubutabera reka tuzireke zikore akazi kazoo, tureke guca imanza’’

Ku bijyanye no kuba hari amajwi ya Prince Kid yumvikanye yizeza Muheto ko azamugeza ku rwego Miss Jolly ariho, yemeza ko bitavuze ko baryamanye ahubwo yamutanzeho urugero nk’umuntu w’icyitegererezo bityo ko batigeze baryamana ati’’Ikibazo nuko yankoresheje ashaka gufatirana umwana w’umukobwa’’.Urumva rero izo ni simena zabo ,ni umusore warimo yariteretera, ntabwo yigeze avuga ngo twararyamanye mugeza aho ari ubu ahubwo yamubwiye ngo ndashaka kukugeza aho ubona ageze’’

Kuba hari abavuga ko abakobwa begukanye irushwana rya Miss Rwanda bararyamanye na Prince Kid, Miss Jolly avuga ko ubwabo bazabyivugira

Ikindi Mutesi Jolly yavuze ko atigeze aba Umukozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda ko ahubwo ko yazaga ari umunyabiraka nk’abandi bityo akaza kubikora kuri ari ibintu akunda.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Umwanzuro wasomwe ku wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022. Uregwa ntiyari mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye ruherereye i Nyamirambo.

Prince Kid akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunze rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato, kuko ntabimenyetso byari bihari by’uko yasambanyije umukobwa witabiriye Miss Rwanda cyangwa yaramunyweshejwe inzoga ku gahato.

Akimara gukatirwa, yahise ajurira, urubanza rutangira kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye.

Umucamanza mu Rwisumbuye ubwo yasomaga umwanzuro ku bujurire bwa Prince Kid yavuze ko akomeza gufungwa mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Yavuze ko uwo mwanzuro ushingiye ku mutekano w’abatangabuhamya no kuba uregwa afunguwe ashobora kubangamira iperereza hashingiwe ku kuba yari umuntu ukomeye kandi abakobwa yarabagiriye umumaro binyuze muri Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda.

Imiterere y’urubanza rw’ubujurire rwabereye mu muhezo

Ku wa 26 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza yaburanagamo ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu mwambaro uranga imfungwa, Prince Kid urubanza rwe rwahise rwongera gushyirwa mu muhezo ku mpamvu zihuye n’izatumye iburanisha ryo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro naryo rishyirwa mu muhezo.

Icyo gihe iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwahise busaba ko urubanza rubera mu muhezo nk’uko bwari bwabisabye no mu rukiko rwabanje.

Bwavuze ko ari uburyo bwo kurinda umutekano w’abatangabuhamya no gusigasira umuco mbonezabupfura.

Ishimwe n’umwunganira mu mategeko basabye umucanza ko urubanza rwaburanishirizwa mu ruhame ndetse rukazanahasomerwa.

Nyuma yo kumva impande zombie, Perezida w’Urukiko yafashe icyemezo cyo kuburanishiriza urubanza rwa Ishimwe mu muhezo ndetse we n’umwunganira mu mategeko Me Nyembo Emeline batangira gusobanura ingingo zabo uko ari eshanu bashingiragaho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Nubwo batanze ingingo eshanu ariko zose zisa n’izikubiye kuri ebyiri zishingiye ku kuba Me Nyembo n’uwo yunganira batumva impamvu urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo kandi bumva ko nta mpamvu zikomeye zihari zashingirwaho hemezwa ko ibyaha akurikiranyweho yabikoze ndetse no kuba umucamanza atarigeze agaragaza ko ataha agaciro ingwate yari yatanzwe na Prince Kid kugira ngo akurikiranywe ari hanze.

Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ishimwe washinze Rwanda Inspiration Back Up yari yahawe gutegura Miss Rwanda, ashingiye ku bubasha ahabwa bwo kuba ari umuyobozi yegereye abakobwa batandukanye bitabiraga iryo rushanwa akabasambanya.

Mu iburana rye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yagaragaje ko ibyo byaha byose ari ibyo bashaka kumugerekaho kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yabikoze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasesenguye ingingo zatanzwe na Ishimwe ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro hagamijwe kumenya koko niba nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Me Nyembo yagaragaje ko mu rukiko rwabanje hatabayeho kugaragaza koko uburyo icyaha cy’ishimishamubiri cyakozwe bityo nta mpamvu zikomeye zatuma ukekwa akurikiranwa afunzwe hagendewe gusa ku buhamya bw’umwe mu bakobwa uvuga ko yamusambanyaga amwizeza kumufasha no kumugeza kure mu irushanwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba yarasambanyaga uwo mukobwa kugira ngo azamubonere umwanya mwiza bihagije kugira ngo akurikiranywe naho ibyo kuba avuga ko atari mu kanama nkemurampaka ku buryo yagira iyo amufasha nta shingiro bikwiye guhabwa.

Urukiko Rwisumbuye rusanga ibyo umutangabuhamya yavuze bitari bikwiye gushingirwaho ngo kuko birashoboka ko abantu babana kandi bafitanye urwango bigatuma yabimushinja.

Urukiko rusanga iyo yaba impamvu ituma akekwaho koko ariko itaba ikomeye, ibyo bivuze ko kuba impamvu yaba idakomeye urukiko rwanzuye ko ingingo ya Me Nyembo n’uwo bunganira ifite ishingiro.

Ingingo ya kabiri Prince Kid n’umwunganira we bagaragaje ni ukuba urukiko rwarashingiye ku ijambo ‘Happiness’ ryumvikanye mu kiganiro bivugwa ko Prince Kid yagiranye n’umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa byashingirwaho bifatwa nko gusaba ruswa ishingiye ku gitsina kuko ntaho byumvikana mu magambo bakoresheje.

Me Nyembo yagaragaje ko muri ‘Happiness’ nta kintu cyo gusambanya uwo mukobwa kigaragaramo ndetse n’ushinjwa na we ashobora gutangaza ko ibyavugwaga bihabanye n’ukuri.

Umushinjacyaha we yavuze ko kuba icyaha cya ruswa gisaba uyitanga n’uyakwa guhisha amakuru bidatangaje kuba bakoresha ijambo ‘Happiness’ mu kuyishakira izina nkuko hari abashobora kuyita andi mazina nka Fanta, amazi n’andi.

Urukiko Rwisumbuye rwasobanuye ko kuba ijambo ‘Happiness’ ryakoreshejwe mu buryo bwo guhishira ruswa bidatangaje, rwanzura ko rusanga rifatwa nk’impamvu ikomeye ituma hakekwa ko yakoze icyaha cyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina.

Ku birebana n’inyandiko yagaragajwe yanditswe n’uwo mukobwa y’uko Ishimwe atigeze amufata ku ngufu, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko imushinjura itahabwa agaciro kuko ikiri gukorwaho iperereza.

Ku birebana no guhoza undi ku nkeke ngo hagendewe ku butumwa, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ubwo yari yasohokanye na Ishimwe Dieudonné ngo yamwandikiye ubugira buti “Nonese Kid twaryamana bikavamo ?”

Nyembo yavuze ibyo bitafatwa ko guhoza undi ku nkeke kuko bitagaragaza koko uwo mukobwa yigeze yiyama Prince Kid.

Ishimwe Dieudonné we yavuze ibyo byari byaturutse ahanini ku kiganiro yari yakoranye na Voice of America aza kwifashisha Prince Kid arabimufasha hanyuma nyuma aza kumwemerera kumusohokana.

Mu iburana yavuze ko nubwo bivugwa ko byabereye muri hotel barimo, kuba nta camera y’aho baraye igaragaza amashusho ari gukomangira uwo mukobwa ngo amusabe ko baryamana bidakwiye kwitwa ko yamuhohoteye cyangwa yamuhojeje ku nkeke.

Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku gukomera kwa Ishimwe bitari korohera uwo mukobwa byatumye atabasha kumwiyama icyakora yabimenyesheje mugenzi we muri iryo joro ngo amubwire isanganya yahuye na ryo ariko kuko hari mu ijoro ntiyabasha kumusubiza.

Urukiko rusobanura ko ibisobanuro bya Me Nyembo byumvikana ariko bikaba bigomba kuzatangwa mu rubanza mu mizi.

Umucamanza yavuze ko urukiko rushingiye ku butumwa Prince Kid yahawe, kuba koko abo bombi bari kumwe muri hotel mu Ntara y’Iburengerazuba no kuba muri iryo joro yarandikiye mugenzi we amumenyesha ibyamubayeho koko iyo mpamvu ikomeye yatuma akurikiranwaho icyaha.

Ingingo ya 83 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igaragaza ko hashobora gutangwa ingwate ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha byose kandi ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.

Muri uru rubanza ariko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingwate itakemezwa mu gihe hatagaragazwa agaciro kayo, ariko bunagaragaza ko bitewe n’imiterere yarwo idakwiye kwemerwa hanagendewe ku miterere y’ikirego ngo kuko uregwa ashobora kubangamira iperereza mu gihe yarekurwa.

Urukiko Rwisumbuye narwo rusanga, umucamanza ashobora kumufungura by’agateganyo cyane ko ingwate yatanzwe ihagije kuko Ishimwe yari yatanze inzu n’imodoka nk’ingwate kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.

Gusa urukiko ruvuga ko hashingiwe ku miterere y’urubanza na cyane ko iyo ingingo igena iby’ingwate itanga n’ubwinyangamburiro bw’umucamanza bityo ko iyo ngwate itashingirwaho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rutegeka ko Ishimwe Dieudonné akomeza gufungwa iminsi 30 ngo kubera umutekano w’abatangabuhamya kandi ngo aramutse afunguwe ashobora kubangamira iperereza cyane ko abakobwa bitabiriye Miss Rwanda ngo yabagiriye umumaro ubwo yayoboraga Rwanda Inspiration Back Up.

Kugeza ubu Ishimwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022, uwo munsi ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger