AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yahishuye icyatumye Miss Umunyana Shanitah atsindira imodoka ntayibone

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, uri mu bategura irushanwa rya Miss East Africa yavuze ku modoka Miss Umunyana Shanitah yatsindiye ariko kugeza ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro (Space) kinyura kuri Twitter yabajijwe aho imodoka Miss Shanitah yatsindiye iri mu gusubiza avuga ko habayemo ikibazo ariko kikirimo gukurikiranwa.

Ati”Twagerageje kwegera ubuyobozi (National Arts Council Tz) ngo badufashe gukemura ikibazo cy’umufatanyabikorwa utarubahirije amasezerano yagiranye na Miss Shanitah baka bakirimo gukurikirana kugeza n’ubu ntibirafata umurongo”.

Ibi byatumye benshi bamwibazaho bibazo uburyo asa n’ubyitarutsa kandi ari umwe mu bategura iri rushanwa ndetse akaba ari na Visi Perezida waryo.

Aha yahise abazwa niba atarigeze asinya kuri Contaro nka Visi Perezida abihakanira kure ariko arongera avuga ko atabyibuka neza araza kongera akareba.

Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukuboza 2021.

Muri ibi birori byabereye muri Tanzania, Umunyana yatsinze nyuma yo guhigika abandi bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Miss East Africa bwari bwatangaje ko umukobwa uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe umuyobozi w’ugirije wa Miss East Africa Jolly Mutesi yavuze ko imodoka igiye gushyirwa ku isoko hanyuma Shanitah akishurwa amafaranga.

Ati “Mu by’ukuri imodoka twaguze twasanze iri mu zitwarirwa ibumoso zitemewe ku isoko ry’u Rwanda. Kuri ubu rero twahisemo kuyishyira ku isoko ikagurishwa, amafaranga azavamo akaba ari yo azahabwa uyu mukobwa bagafatanya gushaka indi.”

Gusa kugeza ubu bisa nkaho nabategura iri rushanwa nta gisubizo kikibazo bafite abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza uko iry’uyu mwaka rizabaho nuwegukanye ikamba mu mwaka washize atarahabwa ibihembo.

Miss Mutesi Jolly yavuze Ku modoka Shanitah yatsindiye ntayihabwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger