AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Aurore yahakanye amakuru avuga ko yatandukanye n’umugabo

Nyuma y’amezi arenga ane Miss Mutesi Aurore asezeranye imbere y’amategeko na Mbabazi Egide bari bamaze igihe kinini bakundana byeruye, hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko bombi bamaze guca ukubiri muri bucece.

Aya makuru yatangiye gusakara mu bantu kuwa  gatandatu, nyuma y’uko konti umugabo we akoresha ya Instagram yagaragaye yasibye amafoto ye yose ndetse binagaragara ko atakimukurikira mu gihe ariwe muntu umwe rukumbi yakurikiraga,

Mbabazi Egide kuri urwo rubuga yakurikiragaho umuntu umwe rutoki ari we Miss Mutesi Aurore (Umugore we)  gusa ubu nta n’umwe akurikiraho. Konti y’uyu mukobwa na yo yagaragaragaho amafoto menshi y’aba bombi bari kumwe biravugwa ko yayifunze ndetse n’iyo ugerageje kuyishakisha werekwa ko idahari..

Mu gihe hakomeje gukekwa itandukana ry’aba bombi, Miss Mutesi Aurole yatangaje ko atigeze atandukana n’umugabo we uretse kuba yahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram, Twitter na Facebook uretse WhatApp nayo ateganya kureka mu minsi irimbere.

N’ubwo Miss Umutesi Aurole yavuze ko ntakibazo afitanye n’umugabo we, benshi mu bakunzi babo bakomeje kwandika ubutumwa bibaza impamvu umukunzi we yasibije amafoto ye yose kuri Instagram ndetse akanareka ku mukurikira.

Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko ku itariki ya 29 Nyakanga 2018. Mu mashusho n’amafoto byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaraga ko bombi basezeraniye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

 

Miss Umutesi Aurole n’umukunzi we baheraniye isezerano ryo kubana ku nkombe y’Inyanja
Konti y’umukunzi we iragaragara yasibweho amafoto yose y’uyu mukobwa ndetse ko atakimukurikira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger