Imyidagaduro

Miss Kundwa Doriane yahishuriye abantu icyo kuba Miss Rwanda byamumariye

Miss Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane yatangarije abantu ibyo yungukiye ku ikamba rya Miss Rwanda yambitswe ndetse nagaruka no kuri byinshi mu byo ahugiyemo aho ubu ari kubarizwa muri Canada.

Aganira na Tap Mag ikunze kwandika ku byamamare bya hano muri Afurika biba muri Canada , yatangaje ko kuba yarabaye Miss Rwanda 2015 byamufunguriye imiryango y’amahirwe menshi.

Yagize ati:” Kuba narambaye ikamba rya Miss Rwanda 2015 byamfunguriye amahirwe menshi, byatumye mbasha gutembera mu mahanga, kwiga ahantu henshi hatandukanye  no kumenya imiterere y’abantu haba muri Afurika , Iburayi no muri Amerika yo mu majyaruguru.“

Yanakomeje avuga ko iri Kamba ryamuhaye inshingano nyinshi. Izi nshingano ngo ni izamuhuzaga n’abantu mu byiciro bitandukanye . nka miss Rwanda 2015, hari igihe yahagarariga igihugu  ndetse n’Abanyarwanda muri rusange , ibi ngo ni ibintu atatekerezaga mbere.

Umunyamakuru wa Tap Mag yakomeje amubaza ati umuntu asuye mu Rwanda wowe nka Doriane ni hehe hantu heza 5 wamugiramo inama ngo ajye kuhateberera?

Doriane yasubije avuga ko yasura pariki y‘Ibirunga maze akirebera Ingagi, akomeza avuga ko yasura ikiyaga cya Kivu akarara muri Selena Hoteli, agasura Pariki y’Akagera  hanyuma agasoreza kuri Kigali Convention Centre.

Doriane yanabajijwe ku bintu bimufasha kandi akabigenderaho asubiza ko agendera ku mirongo yo muri Bibiliya  anavuga ko uyu murongo ugaragara muri Yesaya 41:10 ariwo umufasha: “ Ntukagire ubwoba  kandi ntugashidikanye ko ndi Imana yawe .Nzagukomeza kandi nzagufasha kandi nzagushyira hejuru n’ikiganza cyanjye .

Kundwa Doriane wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2015 yanagarutse ku muco gakondo wo gukuna no gukeba imwe mu myanya  y’ibanga y’abakobwa dore ko hari ibihugu bimwe na bimwe bikigira uyu muco.

Muri iki kiganiro Doriane yagiranye na Tap Mag ,yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyakataje mu guteza imbere umwana w’umukobwa biciye mu kumuha ubumenyi bumufasha kwiteza imbere no kwifatira ibyemezo no guhangana n’ibibazo byose bizitira abagore mu rugendo rw’ubuzima.

Miss Kundwa ariko yashimangiye ko hakiri urugendo rurerure. Yagize ati “Nubwo mu gihugu cyanjye u Rwanda hafashwe ingamba zikomeye mu guteza imbere umukobwa, haracyari ibibazo mu bihugu bya Afurika. Urugero, mu bihugu byinshi abakobwa baracyabuzwa kujya mu ishuri, babuzwa amahirwe mu bucuruzi, hari n’ibindi bibazo mu ngeri zinyuranye.”

Yongeyeho ko umwana w’umukobwa muri Afurika agifite ibibazo bikomeye bimubuza umudendezo mu buzima bwe aho usanga mu miryango myinshi abakobwa bashyingirwa ku gahato abandi bagacibwa imwe mu myanya ku gitsina nk’umuco gakondo mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Turacyafite ibihugu bica abakobwa imyanya imwe y’igitsina nk’umuco[female genital mutilation], hari abashyingirwa ku ngufu bataruzuza imyaka y’ubukure, abenshi bava mu ishuri imburagihe ugereranyije n’abahungu. Ibi ni ibibazo byugarije abakobwa tugomba kuvuga.”

Yongeraho ati “Mfite ishema ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kudaheza abakobwa mu burezi no kuborohereza kubona amahirwe abafasha kwiteza imbere nk’uburyo bwiza leta yafashe bubarinda ibibazo.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger